Mu myaka 28 ishize, u Rwanda ni igihugu cyahuye n’ibizazane byinshi by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatumye igihugu kiba umuyonga ariko hamwe na Leta y’ubumwe kuzuka kwacyo kwabereye benshi urugero kugeza magingo aya.
Kubasha kwigobotora ibyo bibazo byose ndetse n’ibindi byagiye bizahaza ubukungu bw’igihugu harimo Covid-19, intambara yo muri Ukraine, kugeza ubu u Rwanda ni kimwe mu bihugu byihutishije iterambere ndetse n’ubukungu bugatumbagira ku rwego rushimishije.
Benshi bibaza ibanga rukomeza gukoresha mu kwihutisha iterambere ndetse no kubengukwa cyane n’amahanga nk’igihugu gifitiwe icyizere cyo gukomeza kwiyubaka kw’ejo hazaza hari n’abibaza ko ari ibintu byoroshye nyamara bakirengagiza ko ntacyo wageraho utavunitse.
Mu byagezweho bigatangaza benshi harimo kuba u Rwanda rumaze kwandika amateka mu kwakira inama zikomeye ku Isi; ibi ariko ntabwo ari ibintu byagwiririye u Rwanda cyane ko rwashyize imbaraga mu kubaka ubukerarugendo bushingiye ku nama (MICE).
Ubu bwoko bw’ubukerarugeno ntibwari bumenyerewe mu Rwanda, gusa bukomeje gutanga umusaruro ushimishije cyane ko bwinjirije igihugu miliyoni 12,5 z’amadorali ya Amerika mu mwaka ushize aho by’umwihariko muri uyu mwaka tugeze ku musozo bitegenyijwe ko aya mafaranga azikuba kabiri.
Ku rundi ruhande, ibi bintu bikurikira biri ku ruhembwe rw’intwambwe idasubira inyuma u Rwanda rukomeje gutera mu kuba ubukerarugendo bushingiye ku nama:
Umutekano uzira amakemwa
U Rwanda rumaze kwerekana ko umutekano w’igihugu ari ntamakemwa, benshi batangazwa no kwishyira ukizana mu mihanda cyane cyane mu masaha ya nijoro; ibintu utasanga mu bihugu byinshi byo muri Afurika.
Ibi biri mu bituma abaturage baryama batuje, bakabyukira mu mirimo ibateza imbere n’igihugu muri rusange nta gihunga cyangwa igitutu bashyizweho. Iyi nzira ni nayo ishamikiraho urujya n’uruza rw’abinjira mu Rwanda, abashora imari na ba mukerarugendo bareba ibyiza bitatse urwa Gasabo barushaho kwisukiranya nta cyo bishisha.
Ubushongore n’ubukaka bw’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga
Ibanga ryo gutsinda k’u Rwanda no kugirirwa icyizere n’amahanga ni ukugira ubuyobozi buhamye bwiha intego kandi zigashyirwa mu ngiro, aha twavuga nko mu mwaka wa 2000 u Rwanda rwashyize ku mugaragaro gahunda yiswe ‘Vision 2020’ yari irarangajwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame aho igihugu kihaye intego yo kugira ibyo kigeraho mu myaka 20 imbere.
Iyo urebye neza usanga ibyo u Rwanda rwiyemeje byinshi rwarabigezeho, kugeza ubu noneho u Rwanda rwihaye 2050, ibi byose ni ibigaragaza igihugu kiri ku murongo kandi gitanga ibyo cyemereye abaturage, kuba uri igihugu kidahuzagurika biguha amahirwe yo kugirirwa icyizere n’ibindi bihugu.
Isuku ku isonga
Isuku iri ku isonga mu byo u Rwanda rwihariye mu maso y’amahanga. Ni ikintu umuntu uba mu gihugu ahita abona iyo yambutse imipaka agana mu bihugu birukikije kikaba kandi ikintu ubona iyo utembera mu mijyi yo mu Rwanda.
Iki kiri mu byatumye habaho ingendoshuri zitandukanye hagamijwe kwigira ku mikorere y’u Rwanda.
Umunyamahanga afatwa kimwe nk’umwenegihugu
Umuco wo kubaha abanyamahanga bagana u Rwanda ni kimwe mu bintu usanga byubaka ubudasa ugereranyije n’ibindi bihugu.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu usanga bitanga serivisi zingana haba ku benegihugu n’abanyamahanga, ibi bituma rukomeza kugirirwa icyizere ku ruhando mpuzamahanga.
Ubwiza nyaburanga n’inyubako zigezweho
U Rwanda ni igihugu kimaze kubaka inyubako zitangaje kandi zireshya abantu kubera ubwiza bwazo aho bidatera ipfunwe amahanga gusaba ko rwabakirira inama zikomeye bitewe nubwo bwiza ndetse n’ubunini.
Imibare kandi igaragaza ko ubukerarugendo bw’u Rwanda bugeze ku kigero cya 80% mu kwigobotora Covid-19 kuko imibare ya RDB igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yinjije miliyoni $ 11, mu gihe mu 2021 na 2020 yinjije miliyoni $6 na miliyoni $ 5.9 nk’uko bikurikirana.
Kurwanya ruswa
Hari ibihugu usanga kugira ngo umuturage ahabwe serivisi agomba kugira icyo atanga nk’ingurane ukabona abayobozi bashinzwe abaturage nibo babarira utwabo bagatuma iterambere ridindira cyane.
Mu Rwanda siko bimeze kuko umuyobozi aba azi ko mu nshingano ze za buri munsi harimo umuturage ko agomba kumuha ibyo amugomba nta ngurane namba, si ku benegihugu gusa kuko no ku banyamahanga niko bigenda, u Rwanda kandi ruzwiho kwimika kubazwa inshingano ikintu gituma iterambere ryihuta.
Ni byinshi twavuga bituma u Rwanda rwubaka izina mu kwakira inama zikomeye ariko by’umwihariko ibivuzwe hejuru biri ku ruhembe rutuma amahanga agirira icyizere u Rwanda akumva ko nta kabuza inama zikomeye zigomba kubera mu gihugu kiri ku murongo muri Afurika.
Ntitwabura gushimira ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame bwo budahwema gukora iyo bwabaga ngo bushakire Abanyarwanda n’igihugu inyungu z’iterambere muri rusange.
Ni mu gihe amafaranga yinjizwa na ziriya nama twese atugeraho binyuze mu bikorwa by’iterambere bidasiba kuzamurwa hirya no hino mu gihugu, harakabeho ubuyobozi bwiza bushyira inyungu z’abaturage ku isonga.
Rwatubyaye Yvette
Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Rwatubyaye Yvette ni umubyeyi w’abana babiri ubarizwa i Kigali, akaba ashishikajwe no kugaragariza amahanga uburyo u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

