Uwageze mu Rwanda mu 1994 ugakomeza ukageza za 2000, ahagarutse uyu munsi nta kabuza ko yatungurwa aho yakwinjira hose haba mu mujyi cyangwa mu cyaro. Impamvu ni uko u Rwanda rwo muri iyo myaka n’u Rwanda rwo mu 2023 bitandukanye cyane, haba mu migaragarire no mu mimerere y’abaturage.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza mu myaka ya 2000, inzego zose z’ubuzima bw’igihugu zari zarashegeshwe na Jenoside yakorwe Abatutsi, ubukene bunuma mu mijyi no mu byaro ku buryo hari n’ababonaga u Rwanda nk’igihugu cyapfuye.
Icyizere ariko nticyatinze kugaruka mu Banyarwanda kuko mu myaka micye gusa igihugu cyabaye nkikiyuburuye ndetse iterambere ritatekerezwaga mu myaka ya vuba Abanyarwanda n’abanyamahanga barirebesha amaso.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nzeri 2023 abanyamahanga 23 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda barimo umukinnyi wa filimi mpuzamahanga Winston Duke wamamaye muri sinema cyane cyane muri filime ‘Black Panther’ ndetse Thomas Elfgren, umupolisi mu gihugu cya Finland wayoboye iperereza kuri Pasitori Bazaramba François wakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hari impamvu nyinshi zituma u Rwanda rwifuzwa n’abanyamahanga ndetse n’Abanyarwanda bakaba batewe ishema naho igihugu kigeze bitandukanye n’imyaka yashize aho kwitwa umunyarwanda byari ikibazo bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo.
Nk’urugero; ubukungu bw’u Rwanda buzamukaho buri mwaka ndetse n’ibyorezo byugarije isi nka COVID-19 ntabwo byahungabanyije ubukungu bw’igihugu cyane.
Nk’urugero, imibare mishya y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 6.2% mu 2023, mu 2024 rikazaba 7.5%, naho mu 2028 rizagera kuri 7.3%.
Umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda uri mu bikomeje kureshya abashoramari batandukanye ndetse hanagenda hanashyirwaho uburyo bwo kuborohereza.
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) igaragaza ko kugeza ubu hari abantu cyangwa ibigo birenga 85 byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi byashoye imari mu Rwanda aho mu myaka itanu ishize byashoye agera kuri miliyoni 900$ mu bukungu bw’u Rwanda.
Ibi ntibyikoze kuko ubu u Rwanda ruza mu myanya ya mbere mu bihugu bifite umutekano usesuye ku isi bituma abanyamahanga biyumvamo u Rwanda ndetse bagahitamo kuza kuhatura n’imiryango yabo ndetse no kuhashora imari.
Imibereho y’Abanyarwanda mu ngeri zose yarahindutse n’ikizere cyo kubaho kirazamuka ubu kigeze ku myaka 69 kivuye kuri 46 cyariho mu 1978.
Ibi bishimangira impamvu u Rwanda ari igihugu cyifuzwa ndetse bikomeza kuba umukoro ku Banyarwanda aho bagomba gukomeza gukora ibiteza imbere igihugu, gusubira inyuma bikazahora ari amateka.
Muvunyi Balthazar

