Site icon MY250TV

Tshisekedi nareke ibya “jenoside” y’igicupuri, ni we wica Abanye-Congo!

Umunyagitugu Félix Tshisekedi yumvikanye ashinja u Rwanda “gukora” icyo yise “jenoside” izwi gusa nawe n’abambari be, mu gihe nyamara ari we n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR banywanye bakomeje kwica Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi – ibintu Umuryango Mpuzamahanga udasiba kwamagana.

Ayo manjwe Tshisekedi yayavuze ku itariki ya 31 werurwe 2025, i Kinshasa mu muhango wo kwizihiza iyo ngirwa-jenoside, ibintu yateguye mu rwego rwo gushimangira umurongo yihaye wo gushotora u Rwanda by’umwihariko binyuze mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu myaka 31 ishize.

Mbere ya byose uyu munyagitugu w’inkoramaraso, Tshisekedi, akijya ku butegetsi yihutiye kunywana n’imitwe yitwaje intwaro,by’akarusho afata FDLR – umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abajenosideri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, arawiyegereza awukingira ikibaba.

Ibyo byatumye FDLR yirara mu banyecongo by’umwihariko abo mu bwoko bw’abatutsi urabica nta cyo wishisha cyane ko ubu yanawinjije mu mutwe w’abasirikare bamurinda “Garde Présidentielle”.

Ibinyoma bya Tshisekedi byo gutwerera u Rwanda ubwicanyi Leta ye ikora ku manywa y’ihangu binyomozwa na bamwe mu bayobozi bo mu butegetsi bwe, barimo umuvugizi w’igisirikare (FARDC), GenMajor Sylvain Ekenge Bomusa.

Uwo musirikare aherutse kubwira televiziyo y’igihugu, RTNC, ko umubare munini w’Abanye-Congo bishwe mu myaka 30 ishize ari umutwe w’iterabwoba wa FDLR wabishe, ati : « FDLR yagiye igaba ibitero ikica Abanye-Congo. Muri miliyoni 10 z’abishwe mu myaka 30 ishize, FDLR iza ku isonga mu kubica.»

Soma kandi :RDC: Ubuzima bw’Abatutsi mu kangaratete, Tshisekedi yashimangiye ko atabakeneye!

Kuba inkoramaraso Tshisekedi yihandagaza igafata ubwicanyi ndengakamere ikorera Abanye-Congo ikabwegeka k’u Rwanda ni amayeri yo guhisha ubwicanyi bukomeye yakoreye abaturage be na n’ubu bakaba nta butabera bigeze bahabwa.

Bumwe muri ubwo bwicanyi ni ubw’ahitwa i Kishishe bwabaye mu mpera z’umwaka wa 2022, ubwakorewe I Goma ku itariki ya 30 kanama 2023,ubwo mu nkambi ya Mugunga ndetse n’ubwicanyi buhora bukorwa n’igisirikare cye mu ntara ya Ituri aho gifatanya n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version