U Burundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakoze ihuriro rigamije kurwanya umutwe w’Abanye-Congo wa M23.
Mu ntambara yo muri Congo, Perezida Ndayishimiye yahise yiyambura ingofero y’umuhuza ahubwo atangira gufatanye n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Gusa n’ubwo bimeze bityo, impuguke mu karere byarazigaragariraga neza ndetse zibyiteze kuko umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Ndayishimiye ndetse na Tshisekedi bahuje ingengabitekerezo ndetse n’imikorere.
Amateka arabisobanura neza, mu gihe hifuzwaga kubona ibihugu bya Congo Ruanda-Urundi bihabwa ubwigenge, ba gashakabuhake bahise ahubwo babiba amacakubiri ashingiye ku moko muri za 1950, icyari kigamijwe ni ugukomeza gucamo ibice abaturage.
Muri uwo mujyo, ni naho boroheje ivuka ry’abahezanguni bibumbiye muri PARMEHUTU ndetse iri huriro riba intandaro y’amakimbirane ashingiye ku moko, bamwe bitwa ko atari abenegihugu, biva ku gihugu kimwe bigera no ku rwego rw’akarere.
Ubwo ba gashakabuhake bakoraga ibi bari bagamije gusa kubiba intambara ngo ziburizemo ubwigenge bwifuzwaga icyo gihe.
Ibi ni byo byabaye intandaro y’ingengabitekerezo ya jenoside ishingiye ku kwita ba nyamucye ngo si abenegihugu ku buryo bakwiye kuvutswa ubwenegihugu, uburenganzira bwo kubaho ndetse bakamburwa ubutaka bwabo.
Abatutsi haba muri Congo, Burundi ndetse no mu Rwanda batangiye kwitwa abanyamahanga maze barameneshwa ntibafatwa nk’abandi banyagihugu.
Mu gihugu mu myaka 30 ishize u Rwanda rwabashije kubohorwa izo politiki mbi, muri Congo no mu Burundi ho baracyakomeye kuri iyo ngengabitekerezo ya jenoside.
Nyuma yo gutsindwa mu Rwanda, abajenosideri bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bahawe ubuhungiro mu Burundi ndetse na Congo, byongeye kandi banemererwa kwisuganya gisirikare aho babarizwa mu burasirazuba bwa Congo ngo bazagaruke kurangiza umugambi bari baratangiye wo gutsemba burundu abo mu bwoko bw’Abatutsi muri aka karere.
Soma: Agakungu ka Gen Neva w’u Burundi na Tshisekedi, akaga ku mahoro n’umutekano by’akarere!
Mu Burundi, ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD rikomora ingengabitekerezo yaryo kuri PARIMEHUTU ryarabakiriye ndetse ribaha umutekano usesuye. Mu by’ukuri CNDD-FDD yashinzwe n’agatsiko k’abahezanguni b’Abarundi bigeze kuba mu Rwanda mu gihe politiki yo mu Rwanda yari yarahaye intebe amatwara ya “Hutu Power”.
Baratojwe ndetse banahabwa ubufasha nkenerwa bwose n’ingoma ya Habyarimana mu myaka y’1980. Abo Barundi kandi bamwe muri bo bahawe n’imyanya muri guverinoma ku buryo abagera kuri 600 banagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Soma kandi: Perezida Ndayishimiye akomeje kwiyegereza abari ku ruhembe rw’imvugo z’urwango zibasira Abatutsi
Ubwo mu mwaka w’ 2015 batsindwaga amatora mu Burundi, bihutiye kwinjiza FDLR mu gisirikare cyabo. Ishyaka rya Ndayishimiye ryari rikeneye uwarifasha kubiba urwango mu Burundi ndetse na FDLR nuko yari ikeneye leta yayifasha gukomeza gusunika ingengabitekerezo yayo mbi.
Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Tshisekedi nawe ni yo mayeri yakoresheje kugirango agume ku butegetsi abonye ko atatsinda biciye mu nzira y’amatora.
Mu gusohoza uwo mugambi mubisha, ubutegetsi bwe bwahise butangiza ubwicanyi bwibasira Abanye-Congo b’abatutsi maze batangira kwitwa abanyamahanga mu gihugu cyabo, bamwe barahunga abandi baricwa.
Mu gushyira mu bikorwa iyo migambi ye, Tshisekedi yasanze iturufu yakoresha ari FDLR ikamufasha gukorera Jenoside Abanye-Congo b’abatutsi mu burasirazuba bwa Congo, ariko kwari ukwibeshya gukomeye.
Muri uwo mugambi, yabishoyeho maze igisirikare cye gitsindwa uko bucyeye n’uko bwije, aha ni ho yaje kwiyambaza Perezida Ndayishimiye w’u Burundi, nawe byashobeye dore ko bahuriye ku kuba bombi barananiwe kuyobora ibihugu byabo.
Umugambi mubisha w’iryo huriro rya Tshisekedi FDLR na Ndayishimiye ugaragarira buri wese ko ari ugutera u Rwanda. Impamvu y’uyu mugambi ahanini ikaba ari urwango rushingiye ku moko ndetse no gushaka abo bitirira kunanirwa kuyobora ibihugu byabo.
Ahanini usanga icyo bashyize imbere ari ugukongeza urwango rushingiye ku ivanguramoko, ndetse usanga ari nawo musingi bubakiraho ingengabitekerezo ya jenoside kugirango bacengeze mu baturage ya politiki ya bagashakabuhake yo gucamo abantu ibice kugirango uboneka uko ubategeka.
Igisubizo kirambye kuri iki kibazo nta kindi,ni ugusenya burundu iri huriro kugirango jenoside itazasubira ukundi.
Ubwanditsi

