Site icon MY250TV

Agakungu ka Gen Neva w’u Burundi na Tshisekedi, akaga ku mahoro n’umutekano by’akarere!

Perezida w’u Burundi, Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva”, yashyize yerura ko abogamiye kuri Tshisekedi aho ndetse yanatangaje ko azakomeza gukora ibishoboka byose agafasha urubyiruko rw’u Rwanda “kwibohora” bityo agakuraho ubuyobozi buriho.

Aya magambo ya Neva y’ubushotoranyi ku Rwanda, yayavuze kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rusaga 500 i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ikintu kimaze igihe mu kanwa ka mugenzi we wa Congo Tshisekedi umaze igihe kinini yarijunditse u Rwanda.

Mu mpera za 2023 nibwo umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’u Rwanda n’u Burundi, nyuma y’uko Gen Neva yumvikanye avuga ko iki gihugu cy’igituranyi gishyigikira Umutwe wa RED- Tabara urwanya ubutegetsi bwe.

Intangiriro za 2024, Gen Neva yafunze umupaka umuhuza n’u Rwanda, kuva ubwo yerura ko akorana na Tshisekedi ku mugaragaro.

Ni ikintu kitakiriwe neza ku ruhande rw’igihugu cye aho bamwe mu bayobozi b’u Burundi harimo n’ishyaka Neva abarizwamo rya CNDD-FDD, abo bose babyamaganye bavuga ko mu by’ukuri atari ngombwa cyane ko u Burundi butifashe neza ku mikoro aho kugeza ubu ari n’igihugu cya kabiri gikennye ku Isi.

Kugeza ubu igisirikare cy’u Burundi kimaze igihe kiyunze ku cya Congo (FARDC) ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR aho bombi bakomeje kwica urubozo abanyekongo by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi. Ikintu tutakwirengagiza ko kiza ku isonga mu guhungabanya umutekano w’akarere ndetse n’uw’uburasirazuba bwa Congo.

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe ahanini n’inkoramaraso zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, wahawe intebe muri Congo aho uvuna umuheha ukongezwa undi, uri kandi mu bajyanama ba Tshisekedi cyane ko igisirikare cye kivanze nayo.

Ni mu gihe kandi FDLR idasiba gukubita agatoki ku kandi ivuga ko izagaruka mu Rwanda “gusoza” Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ku bwayo itigeze irangira aho abenshi mu bayobozi b’uyu mutwe bavuga ko bashaka u Rwanda “rutarangwamo umututsi”!

Ni kenshi Tshisekedi yagiye abuzwa imikoranire ye na FDLR binanyuze mu masezerano y’amahoro ya Luanda aho yagenaga ko Congo igomba kwambura intwaro uyu mutwe w’iterabwoba, igahagarika imvugo z’urwango zibasira Abatutsi b’Abanyekongo, aho kugirango Tshisekedi yubahirize ibyo yabwiwe gukora ahubwo yarushijeho kongera imbaraga mu byo amasezerano amubuza.

Perezida nka Gen Neva wanayobowe umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba, gushyigikira ibyo bitekerezo n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bumaze igihe butegurwa bukanakorwa na guverinoma ya Tshisekedi afatanyije n’iyo FDLR, ni ikimenyetso ko akarere kajemo ikibazo gikomeye aho abakuru b’ibihugu bahuzwa no gukora umugambi mubisha wo kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version