Ibintu bikomeje kujya irudubi imbere mu butegetsi bwa Perezida w’u Burundi Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” nyuma y’uko afashe icyemezo kiri mu nyungu ze bwite cyo gufunga imipaka yose ihuza u Burundi n’u Rwanda.
Ni icyemezo Gen Neva yafashe agamije gushimisha Tshisekedi utegeka Congo nyuma yo kwakira akayabo k’amadorali ngo akunde atera ingabo mu bitugu Kinshasa mu rugendo irimo rw’icengezamatwara rigamije kugaragaza u Rwanda nk’umwanzi w’amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari bya Afurika.
Imitwe ya politike n’amashyaka akorera mu Burundi harimo n’ishyaka rya CNDD-FDD Perezida Ndayishimiye abarizwamo, bikomeje kumwotsa igitutu bimwaka ibisobanuro ku mpamvu zatumye afunga imipaka.
Nk’urugero, nyuma y’amasaha macye imipaka ifunzwe, Inteko ishinga amategeko y’u Burundi yahamagaje Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu Shingiro Albert ngo atange ibisobanuro kuri icyo kibazo.
Gelase Daniel Ndabirabe, umudepite wa CNDD-FDD ni umwe mu bagaragaje ko yatunguwe n’icyemezo Sebuja yafashe cyo gufunga imipaka n’u Rwanda – ibintu bishimangira ko kiriya cyemezo Perezida Ndayishimiye yagifahe mu nyungu ze.
Uyu mudepite yagize ati: “Biragaragara ko hagati ya Congo n’u Rwanda hari icyuka gikomeye kurusha icy’u Burundi, hanyuma u Burundi bugafata umwanzuro wo gufunga imipaka. Icyo kibazo ndakikubajije nk’umuhanga mu by’ububanyi n’amahanga.”
Uretse CNDD FDD, andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Giteka nayo ntiyatanzwe mu kwamagana icyemezo cya Perezida Ndayishimiye, muri ayo mashyaka harimo CNL na Sahwanya FRODEBU. Aya mashyaka ahuriza ku gusaba ko ibibazo bihari byakemurwa binyuze mu biganiro kuruta gufunga imipaka.
Biraro Ernest

