Site icon MY250TV

Uwabaye Visi-Perezida w’u Burundi yahishuye ko “Gen Neva” yafunze imipaka n’u Rwanda agamije guhima Abarundi

Frédéric Bamvugiyumvira wigeze kuba Visi-Perezida w’u Burundi yatangaje ko asanga Perezida Ndayishimiye yarafunze imipaka ihuza icyo gihugu n’u Rwanda agamije guhima Abarundi.

Bamvugiyumvira wabaye Visi-Perezida kuva mu 1998 kugeza mu 2001 yatangaje ibyo mu kiganiro aherutse guha Télé Renaissance.

Yagize ati :“Gufunga imipaka, [Ndayishimiye] ntiyahannye u Rwanda ahubwo yahannye Abarundi. Abarundi baturiye imipaka ni benshi, reba ab’i Muyinga, Kirundo, Ngozi, Kayanza na Cibitoke.”

Iri fungwa ry’imipaka ryahagaritse ibicuruzwa byinshi byinjiraga mu Burundi binyuze ku mipaka ibuhuza n’u Rwanda bituma ubukungu bw’u Burundi bwikubita ndetse n’Abarundi barushaho gutindahara.

Uko biri kose, nubwo Ndayishimiye akomeza kuvunira ibiti mu matwi ntiyumve ubusabe bw’Abarundi, ukwihangana kwabo kuzagira iherezo cyane ko icyemezo yafashe mu nyungu ze cyo gufunga imipaka n’u Rwanda gikomeje kubagiraho ingaruka.

Biraro Ernest

Exit mobile version