Abarundi bakora imirimo itandukanye hirya no hino mu gihugucyabo by’umwihariko ku mipaka ibahuza n’u Rwanda baravugako bugarijwe n’ibihombo bikomeye bari guterwa n’icyemezogihutiweho Perezida wabo aherutse gufata cyo gufunga imipakayose ihuza u Burundi n’u Rwanda.
Bamwe mu bavuga ibyo ni abakozi bakoreraga sosiyetey’Umunyarwanda itwara abagenzi ya ‘Volcano Express’ aho bagaragaza batizeye ahazaza habo nyuma y’uko umurimo wariubatunze uhagaze mu buryo batari biteguye.
Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye “Neva” yafunze imipaka nyuma y’uko yari aherutse gushinja u Rwanda “gutera inkunga” umutwe w’inyeshyamba zimurwanya waRED-Tabara.
Uyu mutegetsi yarihandagaje avuga ko RED-Tabara “ikorera mu Rwanda (ndetse) ni ho itorezwa”, mu gihe nyamara uwo mutweufite ibirindiro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo – ibintu binemezwa n’ubutegetsi bw’icyo gihugu.
Soma kandi: Gen “Neva” w’u Burundi yafunze imipakaimuhuza n’u Rwanda agamije gushimisha Tshisekedi
Abacuruzi b’Abarundi bakuraga ibicuruzwa mu Rwanda nabobaratakambira ubutegetsi bwabo ngo bufungure imipaka kuko ubucuruzi bwahagaze burundu kuko ngo ibyo bakoraga byosebyari bishingiye ku Rwanda.
Ku rundi ruhande, ifungwa ry’imipaka y’u Rwanda ryatumyekandi ibicuruzwa ku masoko y’u Burundi bitumbagira kuko n’amakamyo yatwaraga ibicuruzwa bitandukanye biri kuyasabakuzenguruka bagaca mu bihugu bya Uganda na Tanzania.

