Mu buryo budasubirwaho ubu ntabwo Abarundi bashobora guhahirana n’ibihugu baturanye mu gihe n’ibihugu by’ibihange ku Isi bikomeje gusaba abaturage babyo kudahirahira bajya mu Burundi, ibintu biri guterwa n’imitegekere idashinga ya Perezida Ndayishimiye.
Mu gihe Abarundi bari basigaranye amahitamo yo ghushakira imibereho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kubuzwa kujya mu Rwanda, Ndayishimiye bita Sendagara cyangwa Gen Neva aherutse no gufunga imipaka ihuza u Burundi na Congo.
Ni mu gihe Abarundi batari kubasha kujya muri Tanzania kubera ko muri iyi minsi yugarijwe n’imyigaragambyo.
Soma: BYAKOMEYE: Abatuye Isi baragirwa inama yo kudahirahira bajya mu Burundi
Icyemezo gihubutse cyo gufunga imipaka na Congo Ndayishimiye yagifashe nyuma y’uko abarwanyi b’Abanye-Congo bagize umutwe wa AFC/M23 bamuhaye isomo rya gisirikare bakigarurira umujyi wa Uvira ndetse ubu bakaba ari bo bagenzura umupaka.
Ingaruka z’ibyemezo bihubukiwe bya Ndayishimiye bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’igihugu cye ndetse ukurikije uko byifashe ubu, ni igihugu gisigaye kimeze nk’icyafungiwe hagati mu kirwa.
Impamvu ya mbere nuko kuva muri Mutarama 2024 Abarundi batangiye gutaka inzara kubera ko yafunze imipaka yose yo ku butaka ihuza igihugu cye n’u Rwanda.
Ikindi nuko ubu Abarundi bagenderaniraga n’Abanye-congo bagiye kwicirwa n’inzara mu gihugu mu gihe n’ubusanzwe biciraga isazi mu jisho, ibi bikaba ari ingaruka zo kuba yarashoye u Burundi mu ntambara ku nyungu ze bwite.
Soma kandi: Icyemezo cya Perezida Ndayishimiye cyo gufunga imipaka gikomeje gushyira mu kagaAbarundi batabarika
Abarundi baba mu gihugu ndetse n’ababa hanze yacyo, bakwiye kwishakamo imbaraga zo kwamagana Ndayishimiye kuko ubunyamusozi bwe butuma ahubukira ibyemezo biganisha habi ubuzima bwabo, mu gihe we n’umuryango we bakomeje gusahura igihugu cyabo.
Ndayambaje Marc

