Site icon MY250TV

Icyemezo cya Perezida Ndayishimiye cyo gufunga imipaka gikomeje gushyira mu kaga Abarundi batabarika

Kirundo na Ngozi, abaturage bararira ayo kwarika kubera ubuzima bushaririye bakomeje kunyuramo kubera icyemezo cyafashwe na Perezida Ndayishimiye Evariste cyo kubafungiraho imipaka, icyemezo bavuga ko gikomeje kubakenesha.

Baganira na SOS Media Burundi muri iki cyumweru, umwe muri bo wari usanzwe atunzwe n’ubucuruzi yagize ati:” Ubuzima bwacu bwa buri munsi bwari bushingiye ku gucuruza amatungo yacu mu Rwanda, twagerayo tukarangura ibicuruzwa natwe tugacuruza hano iwacu bityo tukabasha kubona umugati”.

Nk’uko bakomeje babibwira SOS Media Burundi, umubare munini wabo ni abari batunzwe no guca inshuro, aho bemeza ko amafaranga bakoreraga mu Rwanda akubye inshuro 3 ayo ubu bakorera mu Burundi.

Uretse kubakura ku mugati, iki cyemezo cyo gufunga imipaka gikomeje no kugira ingaruka ku myigire y’abana babo aho umubare munini wandagaye mu mihanda ndetse n’inzara ivuza ubuhuha mu miryango yabo.

Hejuru y’ibyo, hiyongeraho n’umutekano wabo bavuga ugeramiwe dore ko hari bamwe bafunga umwuka bakambuka umupaka nta byangombwa, ibintu bibatera ibibazo byinshi birimo no kuburirwa irengero.

Soma kandi:Umurundi ufashwe ajya mu Rwanda agomba kwicwa – ibwiriza rishya rya “Gen Neva”

Ikibabaje kurushaho ni uburyo Perezida Ndayishimiye akomeje kwigamba hirya no hino ko nta kibazo cy’ubukene kirangwa mu Burundi.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari mu mirima ye y’ibirayi mu Bugarama, uyu Neva yumvikanye yigamba ko azeza toni hagati ya 50 na 60. Ese aba barundi bicira isazi mu jisho kubera kubura imikorere bizabafasha iki?

Ese ko tubona Angelina yirirwa atanga akayabo agura imirimbo ihenze, aho yaba azibuka ko aba baturage bugarijwe n’inzara bitewe n’ icyemezo cyafashwe n’umugabo we?

Kuva Ndayishimiye yafunga imipaka yose yo ku butaka imuhuza n’u Rwanda muri Mutarama 2024, u Rwanda rucumbikiye impunzi nyinshi z’abarundi zahunze igihugu cyabo kubera imibereho ishaririye.

Ndayishimiye n’agatsiko ke barahaze ndetse baranabimena; mu gihe imbaga y’ Abarundi yo ishonje inashaririwe.

Biraro Ernest 

Exit mobile version