Site icon MY250TV

Abofisiye bakuru mu ngabo z’u Burundi bakomeje gutoroka igisirikare, binubira kuba Sendagara “Gen Neva” abakoresha nk’abacanshuro muri Congo

Ibintu  bikomeje kujya iwandabaga i Gitega aho abasirikare bakuru mu ngabo z’u Burundi (FDNB) biganjemo abari ku ipeti rya colonel bari gutoroka umusubirizo igisirikare binubira gukoreshwa mu nyungu za Perezida Ndayishimiye mu ntambara ihanganishije Abanye-Congo bo mu mutwe wa AFC/M23 na Leta ya Tshisekedi.

Nk’uko amasooko ya MY250TV mu Burundi abitangaza, hagati ya Mutarama 2023 na Kanama 2025, ba Ofisiye bakuru bagera kuri 30 bamaze gutoroka igisirikare cy’u Burundi , impamvu yanatumye Perezida Ndayishimiye uzwi nka Sendagara cyangwa Gen Neva, ubwe ategeka ko bakurwa mu mubare w’abasirikare b’u Burundi.

Muri abo basirikare bamaze gutoroka harimo 9 bafite ipeti rya Colonel.

Uretse kuba nta muntu wakwishimira kuba umucakara, gutoroka igisirikare kuri bamwe ndetse no kwemera ingaruka zirimo gufungwa no kwicwa ku bandi, ni umwanzuro ushaririye zimwe mu ngabo za Gen Neva zafashe nyuma yo kubona ko kwihandagaza ngo bararwanya M23 ari ukwirahuriraho amakara yaka.

Hari amajwi n’amashusho y’izi ngabo byagiye bishyirwa hanze bamwe ari imirambo n’aho abandi umutwe wa AFC/M23 wabafashe nk’imfungwa z’intambara. Igiteye agahinda ni uburyo bo ubwabo batangaga ubuhamya by’uko sebuja Neva akomeje kubihakana avuga ko atari abasirikare be.

Soma kandi:Abarundi baratabariza urubyaro rwabo rukomeje gupfira muri Congo.

 Abarundi kandi bashinja Perezida Ndayishimiye kubahisha amakuru y’ababo baba bapfiriye mu ntambara muri Congo.

Kuva ku muturage usanzwe kugeza no ku basirikare ubwabo bakomeje kuvumira ku gahera Perezida wabo bamushinja gushora igihugu mu ntambara badafitemo inyungu, nyamara uyu munyagitugu we akomeje kuvunira ibiti mu matwi cyane ko intambara ya Congo akomeje kuyisaruramo agatubutse

Sendagara Ndayishimiye akwiye kwicara yiteguye umusaruro uzava mu marira ndetse n’umujinya w’aba bana b’u Burundi.

Biraro Erneste

Exit mobile version