Site icon MY250TV

Burundi: Sendagara “Gen Neva” utacyizera igisirikare cy’igihugu yashinze  icye bwite!

Ubutegetsi bwa Ndayishimiye Evariste muri iyi minsi uhanganye n’abasirikare bakuru mu ngabo z’igihugu bamunenga gukoresha igisirikare mu nyungu ze bwite, bwemeje ko bugiye gushyiraho ikindi gisirikare kigizwe n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 25.

Ni inkuru yateje urunturuntu mu Barundi b’ingeri zose aho bakomeje kwibaza mu by’ukuri impamvu y’ikubagahu itumye Ndayishimiye bita Sendagara cyangwa Kirogorogo ashyiraho uyu mutwe, nk’aho hari ikindi kintu yikanga cyangwa ategura.

Uyu mutwe uje wiyongera ku wundi wita “imbonerakure” ugizwe n’urubyiruko rwitwara neza nk’uko interahamwe zo mu Rwanda zitwaraga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gushinga imitwe itandukanye n’iyo itegeko nshinga ryemera, Ndayishimiye aba agamije kwibasira buri wese ugerageje kumwereka ibitagenda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse no kudurumbanya amahoro y’akarere nk’uko yabitangiye.

Soma kandi: Nta mahoro y’umunyabyaha: “Gen Neva” afite ubwoba bw’iki niba nta cyo yishinja?

Abarundi bemeza kandi ko uyu ari umugambi weruye wa Ndayishimiye wo guhangana n’igisirikare gisanzwe kugeza ubu kitajya imbizi nawe mu gihe akomeje kubakoresha nk’abacakara mu ntambara ya Congo.

Ni mu bikorwa bafatanyamo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Wazalendo n’ingabo za Congo bica Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, intambara imaze guhitana amagana menshi muri abo basirikare b’u Burundi.

Biraro Ernest

Exit mobile version