Site icon MY250TV

Sendagara “Gen Neva” mu ikinamico y’amatora

Perezida Ndayishimiye Evariste uzwi nka Sendagara cyangwa Gen Neva yagaragaye yizihiwe mu byishimo bidasanzwe kubera ko abajyaga bahangana nawe mu matora yamaze kubacecekesha ku buryo ateganya kwiyamamaza wenyine.

Ibi byabaye mu cyumweru gishize ubwo uyu munyagitugu wagwiririwe no kuba Perezida yatangizaga ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira imyanya y’Abadepite n’ay’Abajyanama ba za komini mu matora azaba mu kwezi gutaha.

Mw’isoni nke asanganywe uyu mutegetsi yagize ati:” U Burundi bwateye intambwe nziza kandi nshashya kubera ko hari abataragarutse mubo twari duhanganye mu matora ashize.”

Imvugo nk’ iyi ishimangira neza amakuru yamenyekanye mu bihe bitandukanye ko uyu mutegetsi yibasiye abatavuga rumwe nawe, aho bamwe bishwe abandi bagafungwa cyangwa se bagahunga igihugu.

Ku rundi ruhande, kuva ibikorwa byo gutegura amatora byatangira mu Burundi, abayobozi b’ ishyaka rya CNDD-FDD rya Ndayishimiye ku bufatanye n’urubyiruko rwaryo ruzwi nk’imbonerakure, baranzwe cyane no kwibasira abarwanashyaka b’andi mashyaka aho bakomeje guterwa ubwoba ko nibadatora CNDD-FDD bazahura n’akaga gakomeye.

Soma kandi: “Imyiteguro y’amatora” ikomeje kwambika ubusa Perezida Ndayishimiye

Abakurikiranira hafi politiki y’u Burundi ndetse n’abanyepolitiki batandukanye b‘Abarundi bemeza ko nta matora CNDD-FDD yigeze itsinda kuva yafata ubutegetsi mu mwaka wa 2005.

Biraro Ernest

Exit mobile version