Site icon MY250TV

Nta mahoro y’umunyabyaha: “Gen Neva” afite ubwoba bw’iki niba nta cyo yishinja?

Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” utegaka u Burundi aherutse kugaragara mu bwoba n’igihunga cyinshi yiriza amarira y’ingona ko azi neza ko “u Rwanda rufite umugambi wo gutera igihugu” cye, mu gihe nyamara ari we hamwe na Tshisekedi bamaze igihe bagerageza gutera u Rwanda ariko bakaba barasanze bishuka cyane.

Tariki ya 01 Gashyantare 2025 Isi yose yaguye mu kantu nyuma yo kubona uyu mutegetsi usanzwe ukunda ibiryo byabuze urugero avuga rutava mu kanwa, ibyuya byamurenze atakambira abahagarariye ibihugu byabo i Burundi.

Ijambo rya Ndayishimiye ryari amatakirangoyi cyane ko yamaze kubona ko imigambi mibisha afatanyije na Tshisekedi u Rwanda ruyizi neza rukaba rwaranashyizeho ingamba z’ubwirinzi zikomeje gutanga umusaruro.

Soma kandi : Uko FDLR, Tshisekedi na Ndayishimiye bishyize hamwe ngo bahembere ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere

Ni mu gihe abo banyagitugu bombi inshuro zose bagerageje guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda bafatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR byabapfubanye – ibyo akaba ari byo byateye Ndayishimiye ikimwaro, isoni ndetse n’ubwoba bwinshi maze ayobya uburari ahuye n’abadipolomate mu rwego rwo kwikura mu isoni.

Uko biri kose Ndayishimiye n’abo bahuje imigambi mibisha ku Rwanda bakwiye guhora bazirikana ko nta wagerageje kugirira nabi iki gihugu ngo bimugwe amahoro!

Ndayambaje Marc

Exit mobile version