Imbonerakure – Urubyiruko rushamikiye kuri CNDD-FDD rwitwara nk’interahamwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, rukomeje kwiyomora kuri sebuja Ndayishimiye aho rwamuteye umugongo mu migambi ye mibisha yo kurukoresha mu nyungu ze bwite.
Amakuru yizewe yatanzwe ku buryo bw’ibanga n’umwe mu bategetsi bo hejuru muri CNDD-FDD ya Ndayishimiye, aremeza ko magingo aya Imbonerakure zirenga 200 zatorotse inkambi zari zicumbikiwemo kuva mu mpera za 2025 ubwo zirukanwaga n’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 mu mujyi wa Uvira.
Kimwe n’abasirikare, impamvu ibatera gutoroka nta yindi uretse gutinya gusubizwa guhangana n’ihuriro ririmo Intare za Sarambwe, cyane ko bazi neza umutontomo w’Intare icyo uvuze.
Uretse kuba bahatirwa iyi ntambara imaze guhitana benshi, umwihariko kuri izi nterahamwe ni uko bashorwa muri iyi ntambara yo gucungura inyungu za Ndayishimiye nta myitozo na mike bigeze bahabwa.
Iyo ikaba ari indi gihamya y’ubugome no gukunda inyungu bwite za Ndayishimiye, nk’uko Abarundi batahwemye kubishinja uyu mutegetsi wabo.
Ibyo kuba uyu munyagitugu w’i Gitega yatangije urugamba rwo kubahiga bukware ntibigaragaza igihunga n’ubwoba afite gusa, ahubwo biragaragara ko n’iminsi y’ubutegetsi bw’uyu mugambanyi w’Abarundi ibarirwa ku ntoki.
Mu busanzwe CNDD-FDD ikimara gufata ubutegetsi mu 2005, yaranzwe no gukoresha inzego z’umutekano zirimo igipolisi, igisirikare ndetse n’iperereza mu bikorwa byo kwica no kwibasira Abarundi banze kuyoboka politiki kirimbuzi yayo.
Soma kandi: CNND-FDD yaremye ikirura kitwa “Imbonerakure” gisigaye gisonga Abarundi umusubirizo
Igisa nk’agashya Ndayishimiye yazanye ku ngoma ye, ni uko yashyize imbaraga nyinshi muri uru rubyiruko rw’Imbonerakure ku buryo adatinya no kururutisha izi nzego z’umutekano zisanzwe.
Mu Burundi si igitangaza kumva ko imbonerakure zihangara umusirikare cyangwa umupolisi zikamufunga, gushyiraho za bariyeri zigamije kwambura abaturage ibyabo n’andi mabi.
Ndayishimiye aranze abaye aka cya gisiga cy’urwara rurerure cyimena inda!
Biraro Erneste.

