kuva Perezida Ndayishimiye yafata ubutegetsi mu Burundi, ishyaka rye rya CNDD-FDD ryifashishije urubyiruko rwaryo “Imbonerakure” ryimitse iterabwoba n’urwango mu barundi aho ridatinya no kubica ribahora ko bagaragaje ibitagenda mu gihugu. Kuri ubu yamanutse agera no mu bana biga mu mashuri abanza. Imyitwarire ikomeje kwinubirwa n’ Abarundi hirya no hino mu gihugu.
Amakuru aturuka mu gace ko mu Rumonge nk’uko atangazwa n’ igitangazamakuru SOS-Media Burundi, gikurikiranira hafi ibibera mu Burundi, aremeza ko hari abana hafi 200 bo mu mashuri abanza bakomeje gufatwa maze bagakusanyirizwa hamwe kugira ngo bahabwe imyitozo ya gisirikare ari nako bacengezwamo ingengabitekerezo y’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD bikozwe n’urubyiruko rw’iryo shyaka rumenyerewe ku izina ry’ imbonerakure.
Nk’uko icyo kinyamakuru gikomeza kibivuga, iyi myitozo ndetse n’iryo cengezamatwara byahawe abana bo mu bigo by’amashuri bya Rukinga I,Rukinga II ndetse na Rukinga III, bikorwa kandi bihagarariwe n’umuyobozi wa kimwe muri ibyo bigo Bwana Jérôme Nzohabonayo usanzwe ari n’umuyobozi w’Imbonerakure muri ako gace. Ibikorwa bemeza ko byamaze kuba nk’umuco dore ko bavuga ko no mumpera za Mutarama 2025 hari ibindi nkabyo byakozwe.
Impungenge ni zose haba ku babyeyi b’abo bana ndetse no ku bandi bantu bifuriza ineza u Burundi. Baribaza mu by’ukuri ahazaza h’ ibi bibondo bitangiye kuramizwa umwanda wa politiki aho guhabwa uburere n’ ubumenyi bizima bibategura kuzaba ingirakamaro ku gihugu cyabo.
Kuba imyitwarire nk’ iyi iba ntihagire igikorwa n’ ubuyobozi bukuru ngo byamaganywe, ni gihamya y’uko ariwo muvuno ubutegetsi bw’ I Gitega bwadukanye mu gushaka abayoboke cyane ko buzi ko budakunzwe na gato n’Abarundi.
Biraro Ernest.

