Ingaruka mbi z’intambara Perezida Ndayishimiye Evariste yashoyemo u Burundi zikomeje kwigaragaza hirya no hino mu gihugu aho urubyiruko rukomeje koherezwa ku ngufu kurwana iyo ntambara ndetse rukoherezwa nta myitozo ya gisirikare rwahawe.
Amakuru aturuka mu baturage hirya no hino mu Burundi nk’uko agera kuri MY250Tv aremeza ko ubu buri gace gategekwa umubare runaka w’urubyiruko ugomba kuboneka kugira ngo rwoherezwe kurwana muri Kongo kandi kugaragaza ko udashyigikiye icyo gikorwa cyangwa se umubare Leta ishaka ntuboneke ni ikosa rigushyira ku rutonde rw’abanzi b’igihugu.
Aya ni amakuru aje akurikira andi aherutse gutangazwa n’igitangazamakuru SOS-Burundi yemeza y’uko mu gace ko mu Rumonge hari abana bo mu mashuri abanza bakomeje gufatwa maze bagakusanyirizwa hamwe kugira ngo bahabwe imyitozo ya gisirikare ari nako bacengezwamo ingengabitekerezo y’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD bikozwe n’urubyiruko rw’iryo shyaka rumenyerewe ku izina ry’ imbonerakure.
Ku rundi ruhande, gutsindwa uruhenu kw’ ingabo z’u Burundi na M23 byarushijeho gushyira igitutu gikomeye kuri uyu mutegetsi wari warakomeje kwizeza mugenzi we Tshisekedi ko azamuha intsinzi mu gihe gito cyane.
Abakurikiranira hafi iby’iyi ntambara Ndayishimiye yashoyemo u Burundi mu rwego rwo kurengera inyungu ze bwite, bemeza ko uyu mugabo yiteguye gukora igishoboka cyose ngo arebe ko yahagarika umuvuduko wa M23 iri mu nzira yerekeza I Buvira kurokora abandi banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bugarijwe n’ubwicanyi izi ngabo za Ndayishimiye zifitemo uruhare kuva zagera ku butaka bwa Kongo.
Uyu mukino wa Ndayishimiye wo gushakira indonke mu kumena amaraso y’Abarundi ukwiye guhagarara dore ko n’ubusanzwe batorohewe kubera uruhuri rw’ibibazo yabashoyemo kubera imiyoborere mibi ye kuva yajya ku butegetsi.
Biraro Ernest

