Site icon MY250TV

CNND-FDD yaremye ikirura kitwa “Imbonerakure” gisigaye gisonga Abarundi umusubirizo

Imbonerakure, urubyiruko rw’ ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi bumaze kuba ikibazo cy’ ingorabahizi ku benegihugu. Kuri ubu, uru rubyiruko rwatijwe umurindi n’ ubutegetsi bwa Gen. Neva, ni rwo rwica, rusahura rushimuta n’andi mabi yose.

Uru rubyiruko rw’ Imbonerakure rusanzwe rubarizwa mu ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Ndayishimiye, rufite imyitwarire isa neza neza nk’iyarangaga Interahamwe zo mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uku kwezi kwa Nyakanga, Imbonerakure zagaragaye mu byaha bitandukanye byibasira Abarundi muri rusange; ku buryo hari bamwe muri bo bafashe icyemezo cyo guhangana n’aya masarigoma y’aba DD.

Mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira uwa 15 Nyakanga 2025, abaturage bo muri komini Ruyigi mu Burundi bafashe icyemezo cyo kwereka Gen Neva n’agatsiko ke ko barambiwe akarengane n’ iyicarubozo bakomeje kubakorera, maze bafata icyemezo cyo gushira ubwoba bahangana n’agatsiko k’ Imbonerakure kari kabateze igico kagamije kubaka utwabo ubwo bari mu modoka bava ahitwa Gisuru berekeza mu Ruyigi.

Ibikorwa bitindi nk’ibi kandi ntibiri mu Ruyigi gusa dore ko hirya no hino mu Burundi hadasiba kumvikana amajwi y’Abarundi batabaza binubira akarengane bakorerwa n’iri tsinda ry’abagizi ba nabi.

Yaba izi mbonerakure cg ba Sebuja bo mu butegetsi b’aba “DD” bose bamaze kuba ikibazo gikomeje kubangamira Abarundi dore ko aho bigeze badasiba no kubibagaragariza ko babarambiwe.

Mu cyumweru gishize nibwo mu bice bitandukanye by’u Burundi birimo Gitega, Bujumbura, Ngozi n’ahandi hagaragaye ubutumwa bugira buti “CNDD-FDD Temba” bwari bwagiye bukwirakwiza ku nkuta z’inyubako ndetse no hasi mu mihanda.

Soma kandi: Abarundi ntibagihisha ko barambiwe ubutegetsi bwa Gen Neva 

Ninde murundi uzemera gukomeza kubaho nk’itungo ribaho ritazi ko niba bukeye buza kwira? Ninde Murundi uzemera gukomeza kurera amaboko imbere y’ubutegetsi bumwereka ko ari ntacyo amaze?

Biraro Ernest

Exit mobile version