Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yatanze itegeko ryo gutegura byihuse urubyiruko rwogejwe mu bwoko rushamikiye ku ishyaka rye rya CNDD-FDD ruzwi ku izina ry’Imbonerakure rugahabwa ibirwanisho bityo rugashyirwa ku mipaka yose imuhuza n’u Rwanda.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’igitaraganya yabaye kuri uyu wa 7 Ukuboza 2025 mu Ntara ya Butanyerera, iyobowe na Nzambimana Jean Claude ukuriye Imbonerakure muri iyo Ntara, inama yamaze amasaha arindwi dore ko yatangiye saa cyenda z’igitondo ikarangira saa yine z’amanywa.
Iyi nama yari yatumiwemo ukuriye Imbonerakure mu gace ka Kirundo hamwe n’ushinzwe iperereza ndetse n’umukuru w’igipolisi.
Mu bindi kandi byaranze iyi nama y’igitaraganya y’aba bapagasi ba Ndayishimiye byari no kongera kubibutsa ijambo rya Sebuja uhora akangurira Abarundi ko bagomba gufata abaturanyi babo b’Abanyarwanda nk’abanzi.
Akayihayiho ka Ndayishimiye ko gushoza intambara ku Rwanda si aka none dore ko muri Gicurasi uyu mwaka yanabitangarije kuri mikoro za kimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga yikomanga ku gatuza ko azabikora anyuze mu Kirundo.
Ni ubushotoranyi kandi bwazaga busanga ibyo yatangarije i Kinshasa mu Ugushyingo 2024 avuga ko azafasha urubyiruko rw’u Rwanda gukuraho ubuyobozi bwabo.
Soma kandi: Gashozantambara Ndayishimiye yongeye kwerura ko ashaka gutera u Rwanda, gusa nakubitwa ntazaboroge!
Bisanzwe bizwi neza ko Ndayishimiye warumbiye u Burundi n’akarere ahuje ingengabitekerezo y’urwango n’interahamwe n’abajenosideri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibi bikaba ari byo bimutera kugambirira gushaka gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda bwahagaritse iyi Jenoside.
Agapfa kaburiwe ni impongo!
Biraro Erneste

