Amakuru yizewe ava hakurya y’Akanyaru arahamya ko umunyagasozi Ndayishimiye Evariste uzwi nka Sendagara cyangwa Gen Neva yatanze itegeko ryo kwica buri muturage ubutegetsi bwe bucyekaho gushaka guhungira mu Rwanda inzara yayogoje u Burundi.
Hicwa by’umwihariko Abarundi baturiye imipaka ihuza igihugu cyabo n’u Rwanda, aba akaba ari bagizweho ingaruka n’icyemezo gihutiyeho umunyagitugu Ndayishimiye yafashe mu nyungu ze maze afunga imipaka yose imuhuza n’u Rwanda muri Mutarama 2024.
Umuyobozi w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, Anchaire Nikoyagize yatangarije Radio television Rennaissance ko imyitwarire y’ubutegetsi bwa Ndayishimiye muri iki kibazo iteye inkeke.
Ibi abivuga agaruka ku kuba imbonerakure zarahawe amabwiriza yeruye yo kwica uwo ari we wese ushaka kwambuka ajya mu Rwanda, ndetse ngo amabwiriza yatangiwe mu nama yari iyobowe n’abakuru b’igipolisi cy’u Burundi ndetse n’abayobozi b’imbonerakure mu ntara ya Kirundo.
Nikoyagize asobanura kandi ko muri izo nama Imbonerakure ndetse n’abapolisi bahawe amabwiriza yo guhiga bukware umuntu wese utunze numero ya telefoni yo mu Rwanda.
Akomeza avuga ko ngo nta minsi yaciyeho komini ya Bugabira ndetse n’iya Busoni zo mu ntara ya Kirundo zatangiwemo ayo mabwiriza hatangira kwumvikana impfu nyinshi zidasobanutse zikozwe n’imbonerakure.
Abarundi batishwe batemwe bararashwe dore ko ngo kuva muri Mata uyu mwaka ngo hamaze kubarurwa imirambo irenga 130 yagiye itoragurwa.
Soma kandi : Icyemezo cya Perezida Ndayishimiye cyo gufunga imipaka gikomeje gushyira mu kaga Abarundi batabarika
Ubugome ndangakamere bukomeje kuranga inkoramaraso Ndayishimiye bukwiye gukangura Abarundi bakamurwanya bivuye inyuma kuko nibadafata iya mbere ngo bamurwanye azabamarira ku icumu.
Ndayambaje Marc

