Site icon MY250TV

Aba-ofisiye benshi bakomeje gutoroka igisirikare cy’u Burundi bakajya gukora ‘ikiyede’ 

Intambara ya Congo Perezida Ndayishimiye akoresha mu nyungu ze bwite irimo irasenya igisirikare cy’u Burundi ku rwego rudasanzwe, aho abasirikare benshi barimo aba-ofisiye bakuru bakome gutoroka iki gisirikare bakajya gukora imirimo irimo ikiyede (aide-maçon).

Bamwe muri izi ndushyi z’abasirikare bihishahisha imbere mu gihugu n’aho abandi bagatorongerera mu bihugu byo hanze, ku buryo hari n’abari kubarizwa ku mugabane wa Aziya mu bihugu nka Dubai aho bari gukora imirimo isuzuguritse ngo barebe ko bwacya kabiri.
 
Amakuru MY250TV ikesha bamwe muri abo basirikare, yemeza ko nta yindi mpamvu ituma bahitamo kubaho ubu buzima bushaririye itari ukuba barambiwe ubuzima bwa gicakara bakoreshwamo n’umunyagitugu Ndayishimiye abategeka kurwanirira inyungu ze muri Congo, intambara ikomeje guhitana benshi muri bo.
 
Kuri bo, ntibumva na busa impamvu bahatirwa kujya kumena amaraso y’abavandimwe babo b’Abanye-Congo. Nk’uko amakuru akomeza abyemeza, indi mpamvu ibatera gutoroka igisirikare, ni umushahara w’intica ntikize bahabwa.
 
Nyamara imbere ya Perezida Ndayishimiye, n’iyo ntica ntikize aba basirikare ntibagomba kuyihabwa dore ko byamaze kuba ihame ko umusirikare ugize amahirwe ntabe ifumbire y’amashyamba ya Congo, guhirahira akabaza icyitwa umushahara ni icyaha cyamucisha umutwe. 
 
Ibiro bya Perezida w’u Burundi bigaragaza ko kuva mu 2023 ubwo abasirikare b’iki gihugu batangiraga kurwanya AFC/M23, kugeza muri Kanama 2025, abofisiye bakuru 14 batorotse igisirikare bajya mu mahanga.
Barimo icyenda bo mu cyiciro cya ‘Colonel’ na batanu bafite ipeti rya Major. Abandi bafite amapeti yo hasi.


Soma kandi:Abofisiye bakuru mu ngabo z’u Burundi bakomeje gutoroka igisirikare, binubira kuba Sendagara “Gen Neva” abakoresha nk’abacanshuro muri Congo


Nk’uko Abarundi b’inzego zitandukanye babivuga, ni ubwa mbere mu mateka y’igisirikare cyabo humvikanye amakuru yemeza ko abasirikare barimo n’abo ku rwego rwa ba ofisiye bakuru nka Colonel bafata icyemezo cyo gutoroka igisirikare maze bakajya gukora akazi k’ubuyede hanze y’igihugu cyabo.
 
Icyi ni kimwe mu bimenyetso by’uburyo Ndayishimiye akataje mu gutesha agaciro igisirikare cy’u Burundi.
 
Nta gushidikanya ko nyuma y’aho aba bacakara ba Ndayishimiye birukaniwe muri Uvira na AFC/M23, umubare w’abatoroka ugiye kwikuba inshuro nyinshi.
 
Biraro Erneste

Exit mobile version