Site icon MY250TV

Bari kwicira isazi mu jisho…: Inkuru itavugwa y’abasirikare Sendagara “Gen Neva” yahinduye abacakara muri Congo

Amakuru yizewe aturuka mu basirikare umunyagitugu Ndayishimiye yahinduye abacakara barwanira inyungu ze muri Kivu y’epfo aremeza ko isaha iyo ari yo yose bashobora gufunga imizigo bakamusanga i Gitega ahanini kubera kutishimira ubuzima bwa kinyamaswa babayemo.

Abo basirikare barataka inzara n’umunaniro udasanzwe dore ko bemeza ko bose batarasimbuzwa cyangwa se ngo bahabwe byibuze akaruhuko kuva bahatirwa kurwanira inyungu za Ndayishimiye na Tshisekedi, aho bamwe batangiye ubu bucakara mu 2023 abandi mu 2024.

Birumvikana kandi ko batanorohewe n’ihungabana batewe n’abasore ba Gen Makenga wa AFC/M23 babacanyeho umuriro kuva za Masisi aho bari basanze inshuti zabo za FDLR.

Gusa aba basirikare Ndayishimiye yagize ingwate muri Baraka nibashaka bihanagure kuko ntateze kuzigera yumva akababaro kabo.

Yakumva ate se ko na bagenzi babo bagiriwe ubuntu bwo gusimburwa ubu bakomeje kumutera uw’inyuma batoroka igisirikare umusubirizo?

Yabumva ate se kandi azi neza ko bagera mu gihugu bagashaka ko bahabwa intica ntikize yabemereye, ahubwo akabahemba kubafunga no kubaha ibindi bihano?

Soma kandi: Muri “Edeni” byakomeye: Sendagara “Gen Neva” yategetse ko abasirikare bamburwa ‘pasiporo’

Uretse ko aba bacakara b’inyungu za Ndayishimiye batajya bahabwa amakuru n’ababakuriye iyo mu mashyamba, bakabaye bazi amakuru ya bagenzi babo bamaze kwerekeza mu bihugu by’Abarabu n’ahandi hirya no hino ku isi, bamwe muri bo bahisemo kwemera gukora ubuyede maze bakareka kwirirwa batera isesemi uyu mu DD mukuru.

Bakabaye bibuka uburyo yihakanye izuba riva bagenzi babo bafatiwe ku rugamba n’abarwanyi ba M23, abita ko ari abanzi b’u Burundi maze bakamenya icyo bakwiye gukora cyabarengera.

Kuri Perezida Ndayishimiye n’agatsiko bafatanyije, agaciro k’igihugu ntikareberwa ku  mibereho myiza y’abana bacyo, si ukumvira inama ugirwa no gukosora ibitagenda, ahubwo kareberwa mu nyungu zabo bwite.

Biraro Erneste

Exit mobile version