Site icon MY250TV

Abasirikare b’Abarundi “Gen Neva” yabatanzemo igitambo muri Congo, barapfa nk’ibimonyo!

U Burundi bukomeje gucura imiborogo kubera impfu za hato z’abasirikare babwo bapfira umusubirizo mu Burasirazuba bwa Congo aho bahinduwe abacakara n’abacanshuro mu bikorwa bigamije kwica Abatutsi b’Abanye-Congo.

Ni ibikorwa byateguwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi wahaye amafaranga Ndayishimiye kugira ngo amufashe kubyihutisha.

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo inkuru y’incamugongo yasakaye hirya no hino mu Burundi ko hagati ya tariki 5 na tariki 7 Mutarama 2024 honyine amagana y’abasirikare b’Abarundi bapfuye baguye ku rugamba bahanganyemo n’umutwe wa M23 aho amwe mu mazina n’amafoto bya ba nyakwigendera bigaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Aya ni amakuru Leta ya Ndayisimiye itajya na rimwe yifuza ko yajya ahagaragara cyane ko n’iyo ntambara ikomeje guhekura u Burundi igamije inyungu ze bwite cyane ko yohereza abasirikare muri Congo ku ngufu ababyanga bakicwa n’aho abanyamahirwe bo bagafungwa.

Kugira ngo abone umubare uhagije w’abasirikare ajya gucuruza kwa Tshisekedi, Ndayishimiye yimuye abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia maze abohereza muri Congo, igikorwa gishimangira ko mu by’ukuri uyu mugabo icyo agamije ari indonke gusa.

Soma kandi: Abacakara muri Congo, ababorera muri gereza, abicira isazi mu jisho… ni bo Barundi Ndayishimiye yita ko “bishimye”?

Ku rundi ruhande, hari amagana y’abasirikare uyu Ndayishimiye yagize abacakara n’abacanshuro muri Congo, bafashwe matekwa n’umutwe w’abarwanyi wa M23 abo basirikare bakaba bakomeje gutakambira umuhisi n’umugenzi aho bifuza ko bacyurwa mu gihugu cyabo mu gihe ariko Ndayishimiye we yamaze kubihakana.

Biraro Ernest

Exit mobile version