Gushakisha “abasirikare” bo koherezwa nk’abacanshuro mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa Congo ni imwe mu mpamvu zihishe inyuma y’icyemezo gihutiweho Perezida w’u Burundi, Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva”, aherutse gufata cyo kurekura imfungwa n’abagororwa 5442 bahwanye na 41% by’abafungiye hirya no hino muri icyo gihugu.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize Perezida Ndayishimiye ari kohereza mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ingabo z’igihugu cye hamwe n’imbonerakure kujya gufasha ubutegetsi bwa Tshisekedi gukora Jenoside yibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ni ibintu bikorwa Tshisekedi na Ndayishimiye bihishe inyuma yo kurwanya inyeshyamba z’Abanye-Congo za M23, akazi Ndayishimiye akora bucanshuro akavanamo agatubutse dore ko buri musirikare cyangwa imbonerakure yohereje amwinjiriza amadorali ya Amerika 5000 ku kwezi.
Soma: Gen Neva ageze aho avuga amangambure kubera bitugukwaha yahawe na Tshisekedi!
Amakuru yizewe agera kuri MY250TV, yemeza ko abasirikare b’Abarundi bakomeje gupfira nk’ibimonyo muri Congo aho Ndayishimiye ahabwa indonke kugira ngo yemere ko abasirikare be aribo bashorwa imbere ku mirongo y’urugamba maze umutwe wa M23 ukabica umusubirizo ari nako ufata mpiri abandi.
Iyi ni intambara Neva yashoyemo u Burundi ku nyungu ze bwite n’ikimenyimenyi hirya no hino muri za gereza huzuyemo abasirikare bafunzwe ndetse bakorerwa iyicarubozo kubera ko banze kujya kurwana intambara bemeza ko ntacyo imariye u Burundi n’Abarundi muri rusange.
Soma kandi: “Gen Neva” arasumbirijwe: Ingabo ze zishiriye muri Congo mu gihe abamurwanya bakomanga ku marembo ya Gitega
Uyu mukino wa Ndayishimiye wo gushakira indonke mu kumena amaraso y’Abarundi ukwiye guhagarara dore ko n’ubusanzwe batorohewe kubera uruhuri rw’ibibazo yabashoyemo kubera imiyoborere mibi ye kuva yajya ku butegetsi.
Biraro Ernest

