Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” akomeje kuyoboza u Burundi inkoni y’icyuma aho ashukisha ubufasha bw’intica ntikize imiryango y’abasirikare maze akabohereza muri Congo mu gihe we akomeje kwinjiza akayabo yishyurwa na Félix Tshisekedi kuri buri musirikare.
Kuri Ndayishimiye, ingabo z’u Burundi zikomeje gutikirira muri Congo zirwanirira Tshisekedi nta cyo zimubwiye, icyo agamije mbere ni akayabo k’amadorali yishyurwa kuri buri musirikare
Bigaragara kandi ko Ndayishimiye yahawe urubuga rwo gukomerezamo ingengabitekerezo y’urwango, aho ubu afatanya n’ingabo za Congo, Wazalendo n’Interahamwe mu bikorwa byibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi. Gusa, ni ibikorwa bitari kubahira kuko umutwe wa M23 ukomeje kubivugana uko bukeye n’uko bwije.
Gupfa nk’udushwiriri kw’abasirikare b’Abarundi, kwateje umwuka mubi muri CNDD-FDD aho imiryango yaba nyakwigendera ikomeje gushinja Ndayishimiye ruswa n’umururumba nk’impamvu igiye kubamaraho urubyaro n’abavandimwe.
Soma kandi: Irondabwoko, inzara iri mu misokoro, ubukene bunuma… – ishusho y’ubutegetsi bwa Gen Neva
Abasesenguzi, bemeza ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwabaye bubi ugereranyije n’ubw’uwo yasimbuye Petero Nkurunziza, aho ubutegetsi bushora ubuzima bw’abaturage babwo ku mpamvu zidafitiye inyungu igihugu, ibintu bishyira Ndayishimiye mu mazi abira.
Ikindi kandi, abasirikare b’Abarundi bakomeje kwinubira ko bafatwa nk’imfungwa z’intambara ya Congo mu nyungu za Ndayishimiye, ibintu bemeza ko ashobora kubyishyura mu gihe kitari icya kure.
Akayabo Ndayishimiye asarura muri Congo, ayasangira n’inkoramutima ze zo muri CNDD-FDD zirimo Gervais Ndirakobuca uzwi cyane ku izina rya “Ndakugarika” usanzwe ukurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC) kubera uruhare yagize mu iyicwa ry’Abatutsi mu Burundi.
Uyu Ndakugarika, ku itegeko rya Gen Neva yamaze no guha intwaro Imbonerakure 30,000 zo muri CNDD-FDD ngo zijye gukoreshwa nk’abacanshuro ba Tshisekedi na Ndayishimiye. Gusa, nyuma yo kumenya ibyabaye ku ngabo z’u Burundi, aba bamaze gutera umugongo iki cyemezo.
Hagati aho, imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Burundi ifite icyicaro muri Kivu y’Amajyepfo, nka Red Tabara, FOREBU, FNL, na CNL, irakataje aho idasiba gukubita inshuro inzego z’umutekano z’u Burundi, mu bitero byibasira ibirindiro byaba ibya gisirikare ndetse na gipolisi ndetse bigahitana ubuzima bw’abaturage.
Birashoboka cyane ko izi nyeshyamba ziri gutegura urugendo ruzerekeza i Gitega mu gihe Ndayishimiye we ashishikajwe n’idorali akura kwa Tshisekedi.
Biraro Ernest

