Site icon MY250TV

Irondabwoko, inzara iri mu misokoro, ubukene bunuma… – ishusho y’ubutegetsi bwa Gen Neva

Perezida w’u Burundi, Maj Gen Ndayishimiye Evarist “Neva” akomeje kugarukwaho mu makuru kuva yakwihandagaza agatangaza ko ashaka gukuraho ubuyobozi bwa Perezida Kagame – ni mu gihe nyamara ibintu bikomeje kuba bibi iwe bitewe n’uko yananiwe kuyobora igihugu.
Kuva yajya ku butegetsi, Abarundi bakomeje guhura n’ubugome, harimo ubwicanyi, gufungwa, iyicarubozo, kuburirwa irengero bya hato na hato ndetse n’utinyutse kuvuga ibyo ubutegetsi bwa a Jenerali Neva butifuza akicwa.

Ibi ntabwo ari bishya ; birazwi neza ko CNDD-FDD mu gihe yari ikiri inyeshyamba yibasiye cyane abarundi bo mu bwoko bw’Abatutsi, aho bahagarikaga imodoka bakabarobanuramo ndetse bakagaba ibitero ahantu hose bazi hatuye Abatutsi.

Ubugome bwa CNDD-FDD bwarushijeho kwiyongera nyuma yo kwinjiza mu ngabo zayo abahezanguni ba Hutu-Pawa bagizwe n’interahamwe na Ex-FAR zasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu munsi, imitwe yitwara gisirikari irimo uw’imbonerakure wegamiye kuri CNDD-FDD ikomeje gukwirakwiza iterabwoba ku mabwiriza ya Jenerali Neva.

Imitwe yitwara gisirikare yica abantu benshi mu bwicanyi ndengakamere, cyane cyane yibasiye Abatutsi. Ikigamijwe ni ukumenesha Abatutsi b’Abarundi bakava mu gihugu, bagaha umwanya kuri Leta ya Ndayishimiye wo gushinga igihugu gituwe n’ubwoko bumwe bw’Abahutu.

Ibi Ndayishimiye yasanze bidahagije, bityo ahitamo kwagurira iyi ngengabitekerezo hirya y’imipaka y’u Burundi aho yohereje ingabo z’Abarundi n’umutwe w’Imbonerakure mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ho muri Congo kugira ngo bagire uruhare mu gutsemba Abatutsi b’Abanye-Congo bafatanyije n’ingabo zivuye mu ihuriro rya Tshisekedi, ari zo FARDC, FDLR, APCLS, NYATURA, CODECO, Maï- Maï n’Abacanshuro.

Mu by’ukuri, bimaze kugaragara ko ingabo z’u burundi ziri gushirira ku butaka rwa Congo nyamara nta mpamvu igaragara barwanira uretse kuba abacanshuro ba Gen Neva.

Inshingano za Tshisekedi ku ngabo z’Abarundi ntibikiri ibanga kuko ibikorwa byazo mu ntambara birivugira: Ni umugambi wibutsa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda ku rwego rw’akarere.
Gen Neva na Tshisekedi barategura Jenoside ishobora kwibasira Abatutsi mu Rwanda, mu Burundi, no mu Burasirazuba bwa Congo. Mbere y’uko azohereza muri Congo, uyu mutegetsi yahaye amabwiriza ingabo ze yo kwibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, aho babashinja kuba ibyitso bya M23 ndetse n’u Rwanda.

Ndayishimiye yiyibagiza ko asa nk’umuntu wicariye igisasu gishobora kumuturikana isaha iyo ariyo yose. Abasirikare b’Abarundi, bajugunywe ku rugamba muri Kongo, bakomeje gutakaza ubuzima aho bakomeje gusuzugurwa n’ubutegetsi bwa Gitega.

Mu myaka hafi makumyabiri ishize, izi ngabo zibona ko zifatwa nk’ikindi kintu kirenze abacanshuro, ahubwo ari nk’igicuruzwa bakoreshwa muri cyamunara.

iyi ni ingingo byanze bikunze ihatse byinshi, aho aba basirikare bashobora kwisanga bahatiwe kwigomeka cyangwa kwifatanya n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Abarundi muri Kivu y’Amajyepfo.

Ikindi kandi, dusubije amaso inyuma, u Burundi burimo guhangana n’ikibazo gikabije cy’imibereho ya buri munsi. Ibikenewe nk’amashanyarazi bisaba gusaranganywa, ubushomeri mu rubyiruko bugenda bwariyongereye aho ubu bugeze kuri 84%, kandi ibura ry’ibicuruzwa by’ingenzi nka lisansi, isukari, n’umuceri nabyo biri mu byibasiye igihugu.

Uretse iki kibazo cy’ubukungu, imibereho myiza n’umutekano ni ikindi kibazo cyugarije Abarundi. Mu by’ukuri, ni Abarundi bakeneye ubufasha bw’ubuzima ntabwo ari Abanyarwanda n’ubwo Ndayishimiye yagiye kuvuga amateshwa i Kinshasa mu cyumweru gishize.

Biraro Ernest

Exit mobile version