Kuva umwaka wa 2026 watangira, kuninurana mu ruhame bya hato na hato ni byo biri kuranga Perezida Ndayishimiye na Ndikuriyo Reveliyano, Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, ibintu bishimangira ko amakimbirane amaze igihe hagati y’aba bombi noneho ageze ahabi.
Ndikuriyo yerurira Isi yose ko “nta muntu n’umwe muri CNDD-FDD ugomba kumva ko ari igitangaza”, ndetse ko n’undi wese uzagerageza kwigira indakoreka muri iryo shyaka azabiryozwa, gusa mu kuvuga ibyo aba acyurira sebuja Ndayishimiye.
Mu butumwa yatangiye mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa 2 Mutarama 2026, Ndikuriyo yanashimangiye uwo muntu atavuga mu buryo butomoye isaha n’isaha azakurwa muri uwo mwanya [azatembagazwa] kandi ko n’abamwishingikiriza bose bazatembagarana nawe.
Bisanzwe bizwi neza ko Abarundi babayeho ubuzima bw’agacinyizo kubera iterabwoba rya Perezida Ndayishimiye wihinduye ikigirwamana kugeza n’aho yiremera imbonerakure umutwe witwara neza neza nk’interahamwe zo mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ngo bamufashe kwimakaza uwo mugambi we.
Abakurikiranye iki kiganiro n’itangazamakuru, batangariye uburyo Ndikuriyo yerura akabwira Abarundi n’Isi yose ko itagomba gukomeza kugendera ku binyoma bya Ndayishimiye wirirwa avuga ko u Burundi nta kibazo cy’igitoro gihari. Kuri we asanga iki kibazo kidashobora gukemuka mu gihe kiri hasi y’imyaka itatu.
Abakurikiranira hafi ibibera muri CNDD-FDD bahamya ko umubano mubi hagati y’aba bagabo bombi watangiye gufata indi ntera nyuma y’urupfu rwa Petero Nkurunziza muri Kamena 2020, aho byemezwa ko yaba yarivuganywe na Ndayishimiye.
Ni mu gihe Ndikuriyo yari inkoramutima ya Petero Nkurunziza.
Muri Mutarama 2025, ubuzima bwa Ndikuriyo bwagarukiye hafi mu mva aho yari yarozwe na Perezida Ndayishimiye.
Soma kandi: Nyuma yo gukiruka uburozi bwa “Gen Neva” Ndikuriyo azanzahukanye u Rwanda mu kanwa!
Andi makuru kandi yakomeje kugirwa ibanga, yemeza ko mu gihe Ndikuriyo yari arembye, Perezida Ndayishimiye yari mu myiteguro y’ikubagahu ngo umugore we Ndayubaha Angeline ashyirwe ku bunyamabanga bukuru bwa CNDD-FDD.
Biraro Erneste

