Umwiryane n’amacakubiri bikomeje gufata indi ntera muri CNDD FDD ku rwego rw’uko Umunyamabanga Mukuru wayo Ndikuriyo Revelien yerura ku mugaragaro ko iri shyaka nta kintu rimariye abaturage.
Dore nk’ubu, mu cyumweru gishize ubwo yari mu masengeyo y’urudaca CNDD na Ndayishimiye bahoramo, uyu mutegetsi yashimagije ubutegetsi Bagaza Jean Baptiste ko bwitwaye neza ndetse ko icyo gihe Umurundi yari abayeho neza mu gihe uyu munsi ku ngoma ya CNDD ngo abayeho nabi!
Yagize ati :”Ese ko kuri Perezida Bagaza hubatswe ndetse hagashyirwa mu bikorwa ibintu byinshi mu myaka micye, uyu munsi birapfira he? Ko icyo gihe abaturage bashoraga ikawa bakabona amafaranga, uyu munsi bigenda bite ngo abo baturage bashore umusasuro wabo ntibishyurwe? Aho ikibazo ntikiri ku buyobozi?”
Iby’uko Ndayishimiye na CNDD-FDD ye ntacyo bamariye Abarundi simbigarukaho ariko buri wese wumvise aya magambo atyaye y’uyu mugabo nawe w’umugome yibajije icyatumye yambika ubusa sebuja Ndayishimiye kugeza kuri uru rwego.
Soma kandi: CNDD-FDD na Sendagara “Gen Neva” mu myiteguro yo gukina ku mubyimba Abarundi
Icyuka kibi kimaze iminsi hagati ya Perezida Ndayishimiye na Ndikuriyo ntikirimo gucamo ibice abarwanashyaka ba CNDD-FDD gusa, ahubwo cyatangiye kugira ingaruka mbi kuri bamwe mu bagize guverinoma mu Burundi.
Nyuma y’aho tariki 5 Mutarama 2026 Ndayishimiye ashyiriye ku nkeke abakozi bo mu biro bye abashinja ko batamukunda ndetse ko bafite undi “mwami bakorera” (aho abenshi bahurije ku kuba yaravugaga Ndikuriyo), kuri uyu wa 23 Mutarama 2026, Ndayishimiye yirukanye Katihabwa Arthémon yari amaze amezi 5 yonyine ahaye kuyobora Minisiteri y’ubutabera.
“Amakosa akomeye” Minisitiri Katihabwa azize ni ukuba ari we mutegetsi wo hejuru watinyutse kujya kwifatanya na Ndikuriyo mu masengesho yo gushimira Imana yari yateguwe n’umuryango we tariki ya 11 Mutarama i Makamba.
Kuva 2026 yatangira, Perezida Ndayishimiye na Ndikuriyo bagiye bumvikana mu mvugo zicyocyorana, byatumye abenshi bemeza ko umubano w’aba bombi umeze nk’ikirunga cyenda kuruka kandi ko umuriro wacyo uzatwika umwe muri bo.
Nyuma yo guhonoka uburozi yari yavugutiwe na Ndayishimiye, Ndikuriyo arasya atanzitse agamije kwereka sebuja ko bagomba kuzahangana kugeza umwe muri bo ashizemo umwuka.
Biraro Erneste

