Site icon MY250TV

CNDD-FDD na Sendagara “Gen Neva” mu myiteguro yo gukina ku mubyimba Abarundi

Tariki 30 Kanama 2025, u Burundi buzuzuza imyaka 20 buri ku ngoyi y’agatsiko k’aba DD ubu kayobowe na Ndayishimiye Evariste alias Sendagara.

Ni umunsi aba DD bavuga ko bazanahuza no kwizihiza ishingwa ry’Imbonerakure, umutwe ushamikiye kuri CNDD FDD witwara kinyeshyamaba ugizwe n’urubyiruko rumeze neza nk’uko interahamwe zo mu Rwanda zitwaraga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki 30 Kanama 2005, nibwo CNDD-FDD yashyizeho Guverinoma yayo ya mbere, icyo gihe u Burundi bwayoborwaga na Petero Nkurunziza.

Kuva ubwo, ni CNDD-FDD yaranzwe no kwica, gusahura umutungo w’Abarundi, ruswa, gutoteza abatavuga rumwe nayo, kwiba amatora n’andi mabi Abarundi badasiba kwamagana.

Ni amabi na ba nyir’ubwite badatinya kwemerera mu ruhame.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 23 Kanama 2025, Ndikuriyo Revelien, umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD, bamusabye kugira icyo avuga ku kuba abategetsi bakuru mu gihugu bakomeje kuvugwa mu bikorwa byo kwikubira umutungo w’igihugu ndetse no gukenesha igihugu, maze nawe  abyemera atazuyaje agira ati:”Ntabwo turi abatagatifu”  

Ni mu gihe na sebuja Ndayishimiye yivugira ko adashoboye kuyobora Abarundi, ko arya ruswa, n’andi mabara adakwiye umuntu byitwa ko ayoboye igihugu.

Soma kandi:Uwabaye Visi Perezida w’u Burundi yambitse ubusa Sendagara “Gen Neva”

Mu karere, Ndayishimiye na CNDD-FDD ye bamaze kuba ikimenyabose kubera kudurumbanya amahoro n’umubano mwiza n’abaturanyi.

Ndayishimiye na CNDD-FDD ye bazashimirwa kuba bakomeje gusonzesha Abarundi babafungiraho imipaka mu gihe bari basanzwe batunzwe no guhahirana n’abaturanyi babo b’Abanyarwanda?

Nta gushidikanya ko aba ba DD bateguye  uyu munsi bagamije kuyobya uburari ku byaha bakomeje gukorera Abarundi, gutoneka inkovu zabo ndetse no kubishongoraho! 

Biraro Erneste

Exit mobile version