Prof Nimubona Julien wabaye Minisitiri w’uburezi mu Burundi hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2015, yeruye ko ubutegetsi bwa CNDD-FDD buyobowe na Ndayishimiye Evariste buri mu manegeka kubera gushyira imbere ivanguramoko bukaba bwarananiwe guteza imbere imibereho y’Abarundi.
Nimubona ubarizwa mu ishyaka rya CNDD FDD aherutse kubwira igitangazamakuru RPA ati: ”Ushobora gusobanurira umuntu uti ‘ntuzibagirwe ibyabaye mu 1972’ kandi ubwo urabibwira umwana muto wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, ariga yicaye hasi.”
Yunzemo ati: “Ntushobora kumwibagiza ko yaraye atariye, ntushobora kumwibagiza ko nta mazi afite, ntushobora kumwibagiza ko ibiciro by’ibintu byose bihanitse kubera ibura ry’igitoro”.
Agaruka k’uby’iturufu y’amoko iyi CNDD-FDD ya Neva yihishamo, uyu munyapolitike yagize ati:”Bihishe inyuma y’amahoro n’umutekano, bihishe muri politiki ishingiye ku moko, bigaragaza nk’abantu baharanira uburenganzira bw’abo mu bwoko bw’Abahutu, babereka ko aribo bene igihugu, ko bakandamijwe kuva kera ndetse ko habaye itsembabwoko ryabo kandi amahanga ntabyemeze.”
Soma kandi: Abarundi bakomeje kuvumira ku gahera Sendagara “Gen Neva” na CNDD FDD ye
Kuva u Burundi bwajya mu maboko y’aba DD, ni igihugu gikomeje kugana mu manga aho ubu kiri mu bya mbere bikennye kurusha ibindi ku Isi.
Prof Nimubona yashoje avuga ko kuba CNDD-FDD ikomeje kwihisha mu mutaka w’amoko, ikibagirwa ko icyo ishinzwe ari uguteza imbere imibereho myiza y’Abarundi ari impamvu izashyira iherezo ku butegetsi bwabo mu gihe cya vuba cyane.
Ati:”Politiki n’ubukungu ntibisigana; ntushobora kumara iminsi ibiri muri politiki udateje imbere imibereho y’abantu, ubukungu bw’abantu. Intege nke CNDD ifite zizayihitana hadaciye kabiri.”
Biraro Ernest

