Site icon MY250TV

‘Ibisazi’ biravuza ubuhuha mu basirikare n’abapolisi ba Gen Neva!

Ibitaro byo mu Kamenge mu Burundi byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe biratangaza ko byugarijwe n’ikibazo gikomeye cy’umubare munini w’abasirikare, abapolisi n’abacungagereza bari kubigana bagaragaza ibibazo byo mu mutwe.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukakwira 2024 n’ubuyobozi wa biriya bitaro bwana Egide Nkengurutsimana wahishuye ko umubare munini w’abo mu nzego zishinzwe z’umutekano z’u Burundi uri kugana ibyo bitaro usumba kure ubushobozi bwabyo by’umwihariko mu bijyanye n’ibitanda n’imiti.

Perezida Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” nk’umugaba mukuru w’inzego zishinzwe umutekano mu Burundi, ni we uri inyuma y’ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe bwugarije abasirikare n’abapolisi be.

Uwo mutegetsi yahinduye abo mu nzego z’umutekano abacanshuro n’abacakara be aho by’umwihariko abohereza gupfira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara z’Abanye-Congo ubundi ubutegetsi bwa Tshisekedi bukamwishyura.

Ntabwo ari ibanga kuko Ndayishimiye yishyurwa ibihumbi bitanu by’amadorali ($5000) kuri buri musirikare uri muri Congo ubundi yarangiza agahemba uwo musirikare amafaranga ari munsi y’amadorali 100; ibintu byatumye abasirikare benshi bagumuka.

Abasirikare bagumutse kuri Ndayishimiye ubu bari kuborera muri gereza ziri hirya no hino mu Burundi aho bakorerwa iyicwa rubozo (ibikorwa biboreza igufa mu Kirundi).

Abo ‘baborezwa igufa’ ni bo biganje mu bafite ibibazo byo mu mutwe nk’uko isoko y’amakuru ya MY250TV i Burundi ibyemeza aho ikomeza yemeza ko uretse ababaye abasazi hari n’abakomeje kwiyahura.

Ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe biriyongera ku bukene bukomeye bwugarije Abarundi cyane ko igihugu cyabo ari cyo cya mbere gikennye ku Isi.

Abarundi bakwiye kwibohora ingoyi ya Gen Neva!

 Biraro Ernest

Exit mobile version