Site icon MY250TV

‘Gen Neva’ yakubye ubuzima bw’Abarundi na zeru

Amezi 3 arashize inzego z’ubuzima mu Burundi zitagaragaza uko icyorezo cy’ubushita bw’inkende (Mpox) gihagaze mu gihe nyamara gikomeje kugarika ingogo muri icyo gihugu.

Ni ibintu byatangiye guhangayikisha cyane Abarundi ndetse n’izindi nzego zishinzwe ubuzima ku Isi.

Izi mpungenge ziriyongera mu gihe u Burundi hamwe na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari byo bihugu ku Isi byugarijwe bikomeye n’iki cyorezo.

Magingo aya hirya no hino mu Burundi hakomeje kuboneka abantu  bashya banduye iki cyorezo, aho muri rusange habarurwa nibura abarwayi bashya 40 buri munsi.

Nk’uko umwe mu bakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu Burundi abitangaza, ngo igiteye impungenge kurushaho ni uko mu nzego za Leta nta ngamba zihari zo guhangana n’iki cyorezo haba mu gukingira abaturage ndetse n’ubukangurambaga ku buryo bwo kucyirinda.

Abahanga mu by’ubuzima bemeza ko umuti urambye kandi woroshye wa Mpox ari isuku. Gusa, biragoye ko Abarundi bazabasha guhangana nacyo mu gihe igihugu cyugarijwe n’ibura ry’amazi meza.

Aha ntawakwirengagiza n’uruhuri rw’ibindi bibazo birimo n’ibura ry’imiti ndetse n’ibindi byangombwa nkenerwa byo kwa muganga.

Biraro Ernest

Exit mobile version