Abarundi mu ngeri zinyuranye hirya no hino mu gihugu bari kuvuga ko ubutegetsi bwa Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” buri kubakorera ubwambuzi bushukana bwitwaje kubavura icyorezo cy’ubushita bw’inguge (Mpox).
Kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024, nibwo hagaragaye amakuru atabariza abaturage bakomeje kugirwa imbohe mu mavuriro atandukanye i Gitega, aho bashinjwa kunanirwa kwishyura amafaranga yabatanzweho ku buvuzi bahawe bwa Mpox
Amakuru aturuka i Burundi agaragaza ko Leta igenda ikangurira abaturage hirya no hino kugana amavuriro ngo basuzumwe ndetse banahabwe ubufasha kandi ikabizeza ko ibyo byose bizakorwa ku buntu.
Gusa, imvugo ya Leta siyo ngiro kuko iyo bamaze kuvurwa babishyuza ibyabatanzweho byose.
Ubuyobozi bw’ibitaro bufatanyije na Leta bigarika abaturage maze bakababwira ko basanze nta bushita barwaye bityo ko bategetswe kwiyishyurira ibyabatanzweho byose.
Aho ni ho abaturage bahera bashinja Ndayishimiye n’abo bafatanya kubategeka ubwambuzi bushukana.
Soma kandi: Dore ubujura bukomeye Perezida Ndayishimiye n’umugore we bari gukorera u Burundi
Ndayishimiye ari gusonga Abarundi kandi basanganywe ibibazo by’ubukene bukabije yabateye aho kubona lisansi (essance), isukari n’ibindi byangombwa by’ibanze ubu bidashoboka.
Biraro Erneste

