Perezida w’u Burundi Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” n’umugore we Angeline Ndayishimiye Ndayubaha ni bo bari inyuma yo kuba u Burundi bukomeje guhungetwa mu bijyanye n’ubukungu aho by’umwihariko ubukungu bw’icyo gihugu bwaguye hasi ku buryo kidashobora no gutumiza hanze ibikomoka kuri peteroli.
Umururumba no kwikubira byamaze kuba iturufu kuri Ndayishimiye n’agatsiko ke, aho badatinya kwikubira ibya rubanda; ubu noneho barakataje mu gucucuka Banki Nkuru y’u Burundi.
Amakuru agera kuri MY250TV aremeza ko Ndayishimiye n’umugore we bafashe Banki Nkuru y’u Burundi nk’isanduku yabo bwite, aho badasiba kohereza intumwa maze bakayiha agapapuro gategeka guverineri wa Banki kubikuza amafaranga runaka maze akayaha iyo ntumwa, amacye itahana aba ari ibihumbi 100 by’amadorali ya Amerika.
Ku isoko ryemewe ry’ivunjisha, idorali rimwe rya Amerika rivunjwa 2850 y’Amarundi. Gusa kubera ikibazo cy’ubukungu cyugarije iki gihugu, hari abandi bayacuruza mu buryo bwa magendu aho idorali rivunjwa agera kuri 7,200 by’amarundi.
Ibi bivuze ko ku nshuro imwe Ndayinshimiye n’umugore we babikuje 100,000$ kuri banki, baba babikuje agera kuri miliyoni 285 z’Amarundi mu gihe waba ukoresheje isoko ry’ivunjisha ryemewe.
Ibi ariko siko bigenda kuko iyi ntumwa ya Ndayishimiye n’umugore we iba yahawe amabwiriza yo kuvunjisha ku isoko ritemewe, aho bya bihumbi 100,000$ bahabwa agera kuri kuri miliyoni 720 z’Amarundi.
Mu bujura bukomeye bahita bafata za miliyoni 285 bakuye muri banki bakayasubizayo maze izindi miliyoni 435 zisigaye bakazishyira ku mufuka wabo.
Imikorere nk’iyi ikaba yarahawe intebe kuva CNDD-FDD yafata ubutegetsi mu Burundi
Ndayishimiye n’agatsiko ke bakomeje gusahura u Burundi mu gihe igihugu cyugarijwe n’ikibazo cy’ubukungu, aho cyafatiwe ibihano bitandukanye mu by’ubukungu, muri make bahindutse ba ntibindeba.
Impuguke mu by’ubukungu bemeza ko kubera ikibazo cy’amadovize, ubu mu Burundi hasigaye ashobora kwifashishwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri mu gutumiza ibicuruzwa mu mahanga.
Aho ibi biza byiyongera ku bindi bibazo u Burundi busanganywe byose bwashowemo n’ubutegetsi bwa Neva.
Bitinde bitebuke, Ndayishimiye azabona ingaruka z’ibi byose arimo!
Biraro Ernest

