Abarundi mu ngeri zinyuranye hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo bari gutabaza kubera ishimuta ry’abantu rya hato na hato rikorwa n’ubutegetsi bwa Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva”.
Abatabaza basobanura ko abashimutwa ari abo ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwita “abanzi b’igihugu”, aba bakaba barimo ababunenga, itangazamakuru ndetse n’Abarundi bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Pacifique Nininahazwe aherutse gutangariza radio RPA ko ibintu bikomeje kuba bibi mu Burundi kubera Ndayishimiye.
Yagize ati: “Kuva Ndayishimiye yajya ku butegetsi, Abarundi bamaze kunyuruzwa (gushimutwa) ni benshi. Ubu abagera kuri 150 bo nta muntu uzi irengero ryabo. Agahinda ni kose mu miryango yabo.”
Mugenzi we Frank Kaze, nawe yabwiye iyo radio ati: “Iyo urebye umubare w’Abarundi bakomeje kunyuruzwa, ukareba inzara ikomeje kwica Abarundi ndetse n’ibindi bikorwa bibangamira imibereho y’Abarundi, Ubutegetsi bw’u Burundi bugizwe n’abicanyi.”
Ingaruka z’iyi mico mitindi ya Leta ya Ndayishimiye zikomeje kwigaragaza ku mibereho ya buri munsi y’Abarundi cyane cyane abo mu miryango yabuze ababo aho usanga bugarijwe n’ikibazo cy’ihungabana.
Soma kandi: Ndayishimiye yagaruye ubukoloni mu Burundi, abaturage abagira abacakara!
Ikibabaje ni uburyo Ndayishimiye na Leta ye bakomeje kurwana umuhenerezo ngo barebe ko bakomeza kuguma ku butegetsi haba mu matora y’inzego z’ibanze n’ay’abajyanama ba za komini ateganyijwe muri 2025 ndetse n’ay’umukuru w’igihugu mu 2027.
Abarundi bakwiye guhaguruka bagatsinda iri terabwoba n’ikandamizwa bakorerwa na Ndayishimiye.
Biraro Erneste

