Site icon MY250TV

Ndayishimiye yagaruye ubukoloni mu Burundi, abaturage abagira abacakara!

Mu Burundi ibihano biravuza ubuhuha mu baturage aho bakomeje gushinjwa na Maj. Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” ukutitabira kwiyandikisha kuri lisiti y’itora mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko n’ay’abajyanama ba za komini azaba umwaka utaha.

Ni nkuru yabaye kimomo kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2024, nyuma y’uko urubyiruko rw’abahezanguni rubarizwa mu kwaha kw’ishyaka rya Ndayishimiye, CNDD FDD, ruzwi nk’imbonerakure rwiraye mu masoko maze rwibasira abaturage batari bafite ibigaragaza ko bamaze kwiyandikisha kuri lisite y’itora.

Imyitwarire y’imbonerakure zidahisha kuvuga ko ziba zatumwe na Ndayishimiye nta ho itaniye n’iy’abakoloni cyane ko izi mbonerakure zifata Abarundi nk’aho ari abacakara ba sebuja Ndayishimiye binyuze mu kubacunaguza, kubakorera iyicarubozo no kubambura amahirwe yose bafite ku gihugu cyabo

Ku rundi ruhande, u Burundi bumaze imyaka irenga 20 mu bukene bukabije bwashowemo na CNDD FDD Ndayishimiye abereye umuyobozi, by’umwihariko iki gihugu ubu ni cyo cya mbere gikennye ku Isi yose.

Nta gushidikanya ko Abarundi bari mu bantu ba mbere bafite agahinda gakabije aho ubwabo badasiba gushimangira ko bari ku ngoyi y’ubukene n’ububabare kubera ubutegetsi bw’igitugu bwa Ndayishimiye.

Biraro Erneste

Exit mobile version