Site icon MY250TV

Imyaka itanu y’umwaku ku Barundi kubera ubunyagasozi bwa Sendagara “Gen Neva”

Kuva aho Ndayishimiye Evariste bita Sendagara na Gen Neva atangiye gutegeka u Burundi mu myaka itanu ishize, icyo gihugu cyarapfuye mu mfuruka zose aho by’umwihariko abaturage barushijeho gutakaza icyizere cy’ahazaza kubera politiki n’imigirire by’ubunyagasozi biranga uyu munyagitugu.

Ni nyuma y’uko uyu mugabo ukunda ibiryo n’inzoga byabuze urugero yishe Perezida Nkurunziza Petero amuroze agahita amusimbura ku ntebe y’umukuru w’igihugu.

Umunyamakuru Muhozi Innocent, umwe mu bakurikirana politike y’u Burundi, aherutse kubwira Radio-Télé Renaissance ati : “Abarundi baricwa, barameneshwa, ntiboroherezwa kubaho, ibiciro byaratumbagiye kuruta yewe n’igihe u Burundi bwari bwarakomatanyirijwe mu ruhando mpuzamahanga, leta imeze gutyo ntishobora gutega amatwi abaharanira uburenganzira bwa muntu cyangwa itangazamakuru.”

Kimwe mu byemezo bigayitse ndetse bigejeje habi u Burundi uyu munsi wa none ni ukuba “Gen” Neva yarifashe akohereza abasirikare muri Congo, akaboherezayo batanagiye mu butumwa bw’igihugu ahubwo bagiye kurwanira inyungu ze bwite.

Ibyo Ndayishimiye yabikoze kubera akayabo yijejwe na Perezida Felix Tshisekedi mu ntambara igamije gutsemba Abanyecongo b’Abatutsi, gusa kugeza magingo aya yabuze byose nk’ingata imennye kuko nta n’umusaruro Tshisekedi yigeze abona w’abasirikare b’abarundi.

Soma kandi:Ubukungu bw’u Burundi mu manga mu gihe Ndayishimiye yitera ikinya ngo ari ‘muri Edeni’

Kuva Ndayishimiye yajya ku butegetsi mu 2020 ubukungu bw’u Burundi bwarazahaye kubera ko yabufashe akabukoresha nk’umutungo w’umuryango we,umugore we Ndayishimiye Ndayubaha Angeline yikorera mu kigega cya leta uko yishakiye ndetse n’ubucuruzi bukomeye bwose mu gihugu bwikubiwe n’abo mu muryango we.

Ibyo byatumye Abarundi batakaza icyizere cy’uko ubukungu bwabo bushobora kuzazahuka kuko kugeza uyumunsi mu Burundi nta gitoro (lisansi), umunyu, isukari ndetse n’ibindi nkenerwa bya buri munsi bakibona.

Aho bigeze abarundi bakwiye kumenya ko nta wundi uzababohora ku ngoma y’igitugu cya Neva Atari bo ubwabo.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version