Mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rurenga 550 kuri uyu wa 24 Mata 2025 i Gitega, Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” utegeka u Burundi yibasiye urwo rubyiruko arushinja kuba ntacyo bakora ngo ikoranabuhanga ritere imbere mu Burundi ndetse binafashe igihugu kwiteza imbere.
Uru rubyiruko ashinja nirwo yahinduye abacakara be aho yirirwa abakoresha mu nyungu ze n’agatsiko ke basanzwe bafatanya mu gukegeta u Burundi.
Kuva imikoranire hagati ya Tshisekedi na Ndayishimiye yatangira, Abarundi barenga ibihumbi icumi bamaze koherezwa ku rugamba muri Congo aho ababarirwa mu magana bamaze kuhasiga ubuzima kandi hafi ya bose ni urubyiruko.
Soma kandi: Abarundi baratabariza urubyaro rwabo rukomeje gupfira muri Congo.
Mu bibazo by’ingutu byugarije u Burundi harimo n’icy’ireme ry’uburezi kubera ibura ryabarimu, ibikoresho ndetse n’ibikorwa remezo – ibintu biterwa na ruswa yatejwe imbere n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye.
Uretse uru rubyiruko rwafashwe bugwate, abenshi muri bo bafite n’ubumenyi butandukanye bahunze igihugu kubera ikibazo cy’ubushomeri ndetse no kwanga gukomeza kuba abacakara b’ingoma mpotozi ya Neva.
Ni amahitamo y’urubyiruko rw’ Abarundi kureka uyu munyagitugu agakomeza kubakina ku mubyimba no kubicira ahazaza cyangwa gufata ingamba amazi atararenga inkombe.
Biraro Ernest

