Abarundi bari imbere mu gihugu no hanze yacyo bakomeje kuvumira ku gahera ubutegetsi bwa Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” nyuma y’uko ubuhagarariye muri Loni yifashe akihanganisha Tshisekedi n’ibindi bihugu bifite ingabo zikomeje gupfira muri Congo maze yirengagiza kuvuga u Burundi kandi ari bwo bupfusha abasirikare benshi muri icyo gihugu.
Ni mu ijambo Landry Sibomana uhagarariye umujyanama mu biro by’uhagarariye u Burundi muri Loni yavuze mu mpera z’icyumweru gishize mu nteko idasanzwe yabereye i New York yigaga ku kibazo cy’umutekano mucye ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo.
Icyashavuje Abarundi si uko uyu mukozi wa Ndayishimiye yatanze ubutumwa bw’ihumure, ahubwo ni uburyo yarondoye ibihugu byose bifite ingabo zirwanira Tshisekedi ntiyavugamo u Burundi kandi ari cyo gipfusha abasirikare benshi mu ntambara ifitiye inyungu Ndayishimiye na Tshisekedi wamuhaye ikiraka.
Kuva imikoranire hagati ya Tshisekedi na Ndayishimiye yatangira, Abarundi barenga ibihumbi icumi bamaze koherezwa ku rugamba muri Congo aho ababarirwa mu magana bamaze kuhasiga ubuzima.
Soma kandi: Gen “Neva” w’u Burundi mu gushakisha abandi “basirikare” bo gupfira muri Congo ku nyungu ze bwite
Ibikorwa bya Gen Neva byo gukoresha abana b’Abarundi nk’abacakara muri Congo mu nyungu ze bwite, Abarundi bemeza ko ari ubugambanyi bukomeye ku gihugu cyabo maze hakwiyongeraho no kutabaha agaciro bigahumira ku mirari.
Indi ngingo yazamuye amarangamutima y’Abarundi ni aho iyi ntumwa ya Gen Neva yumvikanye isaba Loni gukora iperereza ndetse no guhana abagize uruhare muri ibi bikorwa byahitanye ubuzima bw’izo ngabo, imvugo bo bise iy’uburyarya.
Biraro Ernest

