Kubera uruhuri rw’ibibazo byugarije ubutegetsi bwa Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” ubu ari mu kaga gakomeye, ibibazo yibaza yabiburiye ibisubizo.
Kugeza magingo aya intambara ya Congo yashoyemo u Burundi nta mafaranga ikiri kumuhesha, imbonerakure zivanze n’abasirikari yohereje muri iyo ntambara zirimo gupfa nk’ibimonyo.
Ibibazo byinshi byugarije ubutegetsi bwa Neva biri mu byamuteye icyoba cyinshi muri iki gihe aho atinya ko isaha iyo ari yo yose igisirikari cyahirika ubutegetsi bwe, ndetse bigeze aho yikanga ihirikwa ry’ubutegetsi bwe aho agiye hose!
Soma: Gen Neva ageze aho avuga amangambure kubera bitugukwaha yahawe na Tshisekedi!
Mu mugambi wo kwoherereza Tshisekedi abasirikari ndetse n’imbonerakure icyari kigamijwe ni ugufatanya n’ingabo za Congo FARDC, FDLR ndetse n’abawazalendo mu bikorwa byo kwica Abanye-Congo b’Abatutsi.
Aho ibintu birushaho gukomerera Ndayishimiye ni ukuntu mu kwohereza abo basirikari yari yijeje Tshisekedi ko icyo bita intambara bafatanya kurwana bazayitsinda mu gihe kitarenze ukwezi kumwe cyangwa abiri gusa, ariko ibintu byarushijeho kubabera bibi ndetse M23 irushaho kubatsinda umunsi ku munsi.
Kugeza ubu, nta rugamba na rumwe abasirikari ba Gen Neva bari batsinda, ahubwo ubu usanga Abarundi aho kurwana basigaye birirwa mu gusahura Abanye-Congo gusa ndetse no gufata abagore ku ngufu, ngo ntibishoboreye gupfira inyungu za Perezida wabo muri icyo gihugu cya Congo.
Soma: Abarundi bahagurukiye Gen Neva, baramushinja kuba igikoresho cya Tshisekedi mu kwibasira u Rwanda!
Ku ikubitiro Gen Neva yishyuwe amafaranga yo kwohereza ingabo muri Congo ariko ubu ingabo barazitegereje baraheba. Ubu noneho na Tshisekedi ntakimwoherereza amafaranga kuko na n’ubu aracyamubaza umusaruro yamwijeje wo gutsinda urugamba ingabo ze ziri gukubitirwamo na M23.
Mu kwakira ako kayabo k’amadolari, Ndayishimiye yanasezeranyije kandi Tshisekedi ko umupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda Tshisekedi azawukoresha mu gutera u Rwanda, ibi nabyo byarangiye ari amagambo gusa kuko Tshisekedi nabyo yasanze atabishoboye.
Mu ruhuri rw’ibibazo Perezida Ndayishimiye akwiye gusubiza harimo n’icyo agomba gusubiza imiryango y’abasirikari b’Abarundi bagwa mu ntambara ya Congo.
Ubundi umugambi wa Gen. Neva wari uw’uko umusirikari wese uzagwa muri Congo cyangwa agafatwa mpiri ubutegetsi bwe buzabeshya ko yataye urugamba cyangwa se akitwa umugambanyi.
Gusa icyo kinyoma cyafashe ubusa bigera aho yasanze bitashoboka gukomeza kubeshya ko buri wese yataye urugamba cyangwa ngo ahinduke umugambanyi.
Kubera ubwinshi bw’amanyanga yihishe inyuma y’intambara Perezida Ndayishimiye yashoyemo u Burundi, ubu umuryango wapfushije bahita bawubwira ngo : “ Tubabajwe no kubamenyesha inkuru y’akababaro y’umuvandimwe wanyu waguye mu mpanuka y’imodoka!”
Soma kandi: Aka CNDD-FDD na “Gen Neva” kashobotse, bidatinze barisanga imbere y’ubutabera i La Haye!
Ubu butegetsi bubi bwa Ndayishimiye bwongeraho gusonga abarundi bukanababeshya ko bwahise bushyingura abapfuye kuko ngo uburuhukiro (morgue) bwari bwuzuye, ibi binyoma byose Ndayishimiye akaba abicura kugira ngo ahishe ikiri inyuma y’impfu nyinshi z’abasirikari b’Abarundi.
Abarundi by’umwihariko abari mu gisirikari barakariye bikomeye Perezida wabo, ariko kandi na Tshisekedi nuko nawe amufitiye uburakari bwinshi.
Ba somambike b’ubutegetsi bwa Ndayishimiye nabo ubwabo batangiye kubona ko intambara yo muri Congo ntaho ibaganisha uretse gukomeza kubakururira akaga.
Ndayambaje Marc

