Umushinjacyaha wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruherereye i La haye mu Buholandi, Mame Mandiaye Niang, yatangaje ko uru rukiko ruri gukurikira ibyaha byibasira inyokomuntu ubutegetsi bwa CNDD-FDD bumaze igihe bukorera Abarundi kandi ko nta kabuza abayobozi bakuru b’iri shyaka bazabiryozwa.
Ibi Mandiaye yabitangarije Radio RPA Mu mpera z’icyumweru kirangiye aho by’umwihariko yashimangiye ko kuba u Burundi bwarikuye mu masezerano ya Roma ashyiraho ruriya rukiko bitazarubuza gukurikirana aba banyabyaha ruharwa bo muri CNDD-FDD.
Yagize ati: “Kuba u Burundi bwarikuye mu masezerano y’I Roma ashyiraho Urukiko Mpanabyaha rwa Lahaye, ntibikuraho ko Leta y’u Burundi yakoreye ibyaha Abarundi ndetse ko urukiko rugomba gukomeza kugenza ibyo byaha”
Yunzemo ati: “Ubu tumaze gukusanya ibimenyetso bihagije kandi igikorwa kiracyakomeza. Nk’ubushinjacyaha, ubu twiteguye kugaragariza urukiko ibyo byaha kandi ndetse n’urutonde rw’ababigizemo uruhare bose barahari”.
Kuva CNDD-FDD yafata ubutegetsi mu 2005 Abarundi batangiye inzira y’umusaraba ariko kuva mu mwaka wa 2015 bihumira ku mirari aho Abarundi batavugaga rumwe nayo batangiye kwicwa umusubirizo abandi birukanwa mu gihugu abo basendereye mu bihugu bituranyi nk’impunzi.
Soma kandi: Abarundi baramagana ingoma mpotozi Gen Neva
Byabaye nk’umurage muri iryo shyaka aho kugeza na n’ubu kuba utavuga rumwe n’iyi Leta mpotozi y’aba CNDD ari icyaha kigucisha umutwe ku manywa y’ihangu. Ibi bikaba akaga gakomeye kurushaho kwitwa ko ukomoka mu bwoko bw’Abatutsi yewe n’ubwo baba bakubeshyera.
Biraro Erneste

