Site icon MY250TV

Uwayoboye Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yavuze ko “Gen Neva” yimakaje iterabwoba

Léonce Ngendakumana, inararibonye muri politike y’u Burundi wanayoboye  Inteko Nshingamategeko y’icyo gihugu, yatangaje ko ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye Evariste bushingiye kw’iterabwoba.

Mu kiganiro uyu munyapolitike aherutse guha Radiyo RPA yagize ati: “Mu Burundi hari ibibazo by’umutekano muke, abantu bakomeza gushimutwa, kwangazwa, gufungwa, gutotezwa, ubujura, uburenganzira bwa kiremwamuntu bubangamirwa, ubutabera budakora, ibibazo by’imibanire hagati y’Abarundi aho ubona ko bya bibazo by’amoko byagarutse”.

Ngendakumana yagaragaje ko amatora ateganyijwe mu kwezi kwa gatandatu  nta bundi buryo yazashoboka ko akorwamo keretse gushyira iterabwoba ku baturage ngo bazatore CNDD-FDD ya Perezida Ndayishimiye cyane ko n’ubundi bamaze kuyitakariza icyizere.

Ati:” Ugasanga ishyaka riri ku butegetsi naryo rishyira imbere imyitwarire ya gisirikare, ukabona abantu birirwa bakora akarasisi, abantu birirwa bambaye imyambaro isa n’ iy’igiporisi cyangwa igisirikare, ibyo byose bitera amakenga”.

Soma kandi:Abarundi bateguje “Gen Neva” intambara, ngo izava imbere mu gihugu aho kuba hanze yacyo

Nta gushidikanya ko Abarundi bari mu bantu ba mbere bafite agahinda gakabije aho ubwabo badasiba gushimangira ko bari ku ngoyi y’ubukene n’ububabare kubera ubutegetsi bw’igitugu bwa Ndayishimiye.

Biraro Erneste

Exit mobile version