Site icon MY250TV

Ndayishimiye yitabaje FDLR ngo imufashe kuguma ku butegetsi

Amakuru ava mu Burundi arahamya ko Perezida Ndayishimiye Evariste uzwi nka Gen Neva cyangwa Sendagara yamaze kwinjiza abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu ngabo ze, igipolisi ndetse no mu mutwe w’imbonerakure kugira ngo bamufashe kuguma ku butegetsi.

Amasooko y’amakuru ya MY25OTV i Burundi ahamya ko ibyihe bya FDLR bigaragara mu bice bitandukanye by’igihugu bihatira Abarundi kuzatora ishyaka rya Ndayishimiye, CNDD-FDD, mu matora y’inzego z’ibanze n’abagize inteko ishinga amategeko ateganyijwe mu kwezi gutaha.

Bisobanurwa ko Ndayishimiye yitabaje FDLR kubera ko azi ubugome bwayo mu kwica no guhutaza uburenganzira bwa muntu, ibintu n’ubundi uyu mutwe ukorera abagaragaje ko batari inyuma ya Ndayishimiye n’ishyaka rye.

Soma kandi: Uwayoboye Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yavuze ko “Gen Neva” yimakaje iterabwoba

Umubano wa Ndayishimiye na FDLR umaze gushinga imizi dore ko watangiye kuva ishyaka rye ryafata ubutegetsi mu 2005 maze urushaho gushinga imizi ubwo ingabo z’uyu munyagitugu zahuriraga n’uyu mutwe mu burasirazuba bwa Congo mu bucanshuro bugamije gufasha Perezida Tshisekedi gukorera Abatutsi b’Abanye-Congo Jenoside.

Ni mu gihe kandi Ndayishimiye yahaye indaro ihoraho FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho nka CNRD na FLN ku butaka bw’u Burundi kugira ngo babukoreshe mu gukomeza kubangamira umutekano w’akarere by’umwihariko u Rwanda.

Biraro Erneste

Exit mobile version