Site icon MY250TV

U Rwanda rwahamije ubufatanye bw’u Burundi n’ibyihebe bya FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko Rwanda rufitanye n’u Burundi ikibazo cy’umutekano kuko bufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhora ugambiriye gusubukura Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byari mu kiganiro cyihariye Minisitiri Nduhungirehe yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) kuri uyu wa Gatatu tariki ya ya 10 Ukuboza 2025.
Yagize ati: “Ikibazo nyamukuru dufitanye [n’u Burundi] ni ikibazo cy’umutekano. Ntabwo waba ufatanya na FDLR ngo ube udashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuko icyo FDLR yifuza ni uguhungabanya umutekano w’u Rwanda.”
Nduhungirehe yunzemo ati: “Uribuka mu 2023 mu gihe cy’amatora muri RDC, Perezida Tshisekedi yavugiye mu nama za politiki cyangwa kuri radiyo na televiziyo ko ngo afite umugambi wo gutera ibisasu i Kigali ngo adashyize umusirikare n’umwe ku butaka kandi ngo akaba azafasha urubyiruko rw’u Rwanda ngo guhirika ubutegetsi bwo mu Rwanda.”
Ibyo Tshisekedi yakoze nyuma y’izo mbwirwaruhame bashimangiye ko yari akomeje muri uwo mugambi mubisha ndetse ntibyatinze kugaragara ko yari yishingikirije umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abo bafatanya barimo ingabo z’u Burundi.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Ibi bintu byose bibangamiye umutekano wo mu karere. Kugira ngo rero icyo kibazo gikemuke ni uko izo ngabo z’Abarundi zava iburasirazuba bwa Congo, ni uko uwo mutwe wa FDLR warandurwa.”


Soma kandi: Ndayishimiye yitabaje FDLR ngo imufashe kuguma ku butegetsi


Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yatangaje kandi ko kugera magingo aya muri Kivu y’Amajyepfo habarizwa ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 20, zari zarafungiye Abanyamulenge mu nzu zabo ku buryo badashobora kujya ku masoko no mu bindi bikorwa byatuma bibeshaho.
Ati: “U Burundi ntabwo butera inkunga FDLR ahubwo barafatanya. U Burundi bufatanya na FDLR kuko ni ihuriro rimwe, FARDC ifatanya na FDLR igafatanya n’ingabo z’u Burundi, igafatanya n’abacanshuro, bose ni ihuriro rimwe.”
U Rwanda rugaragaza ko kugeza muri Werurwe 2025, umubano w’u Rwanda n’u Burundi werekezaga mu nzira nziza ariko bikazambywa n’uko Perezida Ndayishimiye yarengaga ku biganiro byabaye akajya mu bitangazamakuru mpuzamahanga kubeshyera u Rwanda ko rwenda gushoza intamabara ku gihugu cye.
Ubwanditsi

Exit mobile version