Uyu munsi wa none ubukungu bw’u Burundi bugeze habi cyane munsi ya zeru, ni yo mpamvu uzasanga imirongo miremire y’abirirwa bategereje igitoro (lisansi) ndetse benshi muri bo bagataha amaramasa, isukari ndetse n’amazi Abarundi benshi byo ntibabiheruka.
Mu by’ukuri ubu mu Burundi hari uruhuri rw’ibibazo birimo gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’icyo gihugu, imiti ibona umugabo igasiba undi, ifumbire ndetse n’ibicuruzwa bituruka mu mahanga ntibicyoherezwa mu Burundi.
Ibi kandi bikaba bikomeje gushimangira ko amadevize nk’amadolari asanzwe ari mbarwa mu Burundi ubu yikubiwe na Ndayishimiye ubwe.
Muri macye ubu n’ubucuruzi bwarazambye, ibiciro by’ibicuruzwa hafi ya byose byagiye byikuba nka gatatu, ubuzima burushaho kubihira Abarundi.
Mu gihe ubu igiciro kizi cyemewe cya lisansi ari ibihumbi bine by’amafaranga y’u Burundi (4000) kuri litiro, usanga hari abamamyi benshi bashobora kugurisha ku bihumbi cumi na bitanu by’amafaranga y’u Burundi (15000).
Ni mu gihe ikiro cy’isukari cyatumbagiye kikava ku mafaranga y’u Burundi 2800 ubu kikaba kigeze ku 8000, inyama zo zavuye ku mafaranga 10,000 ku kilo ubu zigeze ku 30,000 by’amafaranga y’u Burundi.
Kubera ubukana bw’ikibazo cy’ibura ry’amazi, ubu Abarundi bo mu murwa mukuru wa Bujumbura bahisemo kujya bareka ay’imvura!
Soma kandi: Dore ubujura bukomeye Perezida Ndayishimiye n’umugore we bari gukorera u Burundi
Ubukungu bugeze habi kurusha ibindi bihe bigoye u Burundi bwanyuzemo, kugeza ubu idolari rimwe rivunjwamo amafaranga ibihumbi birindwi magana atanu (7500 FBU), iri Euro ryo ni 8100, ndetse n’ifaranga rimwe ry’u Rwanda rivunjwamo amafaranga atanu n’ibice bitandatu y’u Burundi (5,6 FBU).
Ibi bisobanuye ko u Burundi bukomeje guca uduhigo mu bibi byose bishoboka, nk’urugero rufatika ni ukuntu ubu u Burundi buyoboye urutonde rw’ibihugu bikennye kurusha ibindi ku isi ndetse byongeye kuri ibyo kikaba ari nacyo gihugu gifite abaturage bashonje kurusha abandi ku Isi.
Ukurikije ibikomeza kubera mu Burundi, ntiwashidikanya kwemeza ko kuba Ndayishimiye aganisha iki gihugu ahantu habi cyane ntacyo bimubwiye, kuko kugeza magingo aya ameze nk’uwishimira kurushora mu mwobo w’ubukene buri hanyuma y’ubundi.
Muri uko kwishimira akaga k’ubukene ashoramo u Burundi abigaragaza ahora avuga amagambo y’uko “u Burundi ni igihugu gikize” ndetse akemeza ko Abarundi bibera mu murima wa Edeni.
Ayandi magambo yigeze gukoresha ni nk’aho yagize ati : “..abidoga ngo ibintu birazimbye, genda mubyironderere, none njyewe ndigera ndababwira ko ibiraya bizimbye, ndigera ndababwira ko ibiharage bizimbye? Kandi ndabifise, njyewe njya muri stock iwanjye..”
Nubwo bigaragarira buri wese ko umuryango wa Ndayishimiye ugejeje habi u Burundi, ariko buri gihe umuryango we ntusiba kugaragara wibereye mu birori, urimo kurya amafaranga ukomeje gusahura igihugu.
Mu minsi 10 iri imbere iki gihugu gikennye kurusha ibindi ku isi, byitezwe ko kizakira inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa COMESA.
Ibi byo ni akasamutwe!
Ibi byose biri kuba mu gihe ubu u Burundi nta gitoro bufite, yewe nta n’amazi na macye bufite kugeza magingo aya, ndetse igitangaje muri ibyo byose ni ukuba ubu ngo ari igihugu cyiteguye kwakira inama izitabirwa n’abakuru b’ibihugu 21!
Amahirwe menshi nuko abenshi muri aba baperezida bazohereza abo kubahagararira kuko u Burundi si igihugu kinakwiye kwakira inama iri kuri urwo rwego.
Amahirwe u Burundi busigaje nuko wenda abazitabira iyo nama bashobora kuzabwira Ndayishimiye ukuri bakamwereka ko ari we kibazo gihangayikishije muri aka karere.
Ndayambaje Marc

