Umuyobozi wa Seminari nto ya Kanyosha yo mu Burundi, Padiri Dieudonné Nibizi, yatunguye abantu ubwo yashiraga amanga akamagana ubusambwo bwa Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” ahagaze imbere y’uyu mutegetsi.
Ibi byabereye mu masengesho aherutse gutegurwa n’umuryango wa Ndayishimiye aho uyu mupadiri yabwiraga Ndayishimiye amureba mu maso.
Hari aho Padiri Nibizi yagize ati: “Indongozi Abarundi bakeneye ni iteza imbere igihugu, ni iterwa amarira n’abarira, abagowe, abashonje, abarenganywa ndetse n’abafunze, ababuze agasabune, ababuze akunyu, abarwaye babuze ubavura, ukava i Bujumbura ujya i Gitega wabona abarundi bagenda nta nkweto bambaye ukumva ikigongwe, dukeneye abayobozi bakunda abantu.”
Yakomeje agira ati: “Umuyobozi Abarundi bakeneye ni wa wundi utarunda ibintu, kuko iyo abirunze ahita abona ababikeneye akabahaho.”
Soma kandi : Perezida Ndayishimiye mu kwigwizaho ubutunzi bw’igihugu mu gihe Abarundi bicira isazi mu jisho
Uretse uyu mupadiri wa kiliziya gatolika, sosiyete sivile n’Abarundi mu ngeri zinyuranye ntibahwema kwamagana ubusambo ndengakamere bwa Ndayishimiye butuma u Burundi burushaho kuguma mu isayo y’ubukene aho gutera intambwe bukayivamo.
Ndayambaje Marc

