Indoke Perezida Ndayishimiye akura kwa Tshisekedi zamutwaye uruhu n’uruhande ku buryo umutekano w’Abarundi n’ibyabo nta cyo bikimubwiye.
Nk’urugero, mu ijoro ryo ku wa 25 Gashyantare 2024, abarwanyi b’umutwe wa RED-Tabara baturutse muri Congo maze bagaba igitero mu Burundi cyapfiriyemo Abarundi 9 barimo abasirikare 5, abo barwanyi kandi basenye ibiro by’ishyaka rya CNDD FDD.
Byari ku nshuro ya RED-Tabara igaba igitero ku butaka bw’u Burundi mu gihe kitarenze amezi atatu, aho igiheruka cyabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2023, aho abagera kuri 20 baburiyemo ubuzima.
Ibi bitero biba kubera ko mu nzego zakabaye zirinda ubusugire bw’u Burundi harimo icyuho kuko abasirikare benshi Ndayishimiye yabohoreje muri Congo aho yabagize abacanshuro barwanira inyungu ze n’umuryango we.
Soma kandi: “Gen Neva” arasumbirijwe: Ingabo ze zishiriye muri Congo mu gihe abamurwanya bakomanga ku marembo ya Gitega
Ni ibitero Leta y’u Burundi ikomeje kwihunza maze igakomeza kubyegeka ku Rwanda, gusa mu bihe bitandukanye, u Rwanda rwagaragaje ko ntaho ruhuriye na RED-Tabara, ndetse n’ikimenyimenyi mu 30 Nyakanga 2021, u Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 ba RED-Tabara bari binjiye mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ikindi kandi, kuva RED Tabara yashingwa mu 2011 nyuma y’itorwa rya Petero Nkurunziza ku mwanya wa Perezida w’u Burundi, aho watangiye witwa FRONABU TABARA, ifite ibirindiro byawo muri Kivu y’amajyepfo, ndetse ibi byemejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo Lutundula Christophe.
Ndayishimiye akwiye kwicara agahangana n’ingaruka z’ibyo yishoyemo aho gukomeza kubyegeka ku muhisi n’umugenzi, ibintu bitazigera bigira icyo bifasha Abarundi.
Biraro Ernest

