Site icon MY250TV

Abacakara muri Congo, ababorera muri gereza, abicira isazi mu jisho… ni bo Barundi Ndayishimiye yita ko “bishimye”?

Perezida w’u Burundi, Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” aherutse kwihandagaza avanga amasaka n’amasakaramentu ku manywa y’ihangu ubwo yavugaga ko Abarundi bose bishimye ko abatishimye ari abemeye kuba abaja b’u Rwanda.

Iyi mvugo iterekeranye Ndayishimiye yayikoresheje mu mpera z’icyumweru kirangiye ubwo yitabiraga ibirori by’umunsi mukuru wahariwe abagore bo mu ishyaka rye (CNDD FDD).

Ndayishimiye wiyemeje kwitwaza u Rwanda agamije kuyobya abaturage b’igihugu cye, nta cyo ashobora gukora ngo yibagize abantu ibibazo by’ingutu yikoreje Abarundi aho umubare munini wabo ufite agahinda gakabije; ibintu bishimangirwa n’uko hari n’abiyahura biturutse ku mitegekere y’igitugu y’uyu mugabo.

Nk’urugero, magingo aya abasirikare b’u Burundi bakomeje gupfa nk’ibimonyo mu Burasirazuba bwa Congo aho Ndayishimiye yabahinduye abacakara n’abacanshuro mu bikorwa bigamije kwica Abatutsi b’Abanye-Congo. Ni ibikorwa byateguwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi wahaye amafaranga Ndayishimiye kugira ngo amufashe kubyihutisha.

Hakomeje kuzamuka amajwi aturuka mu butegetsi bwa Ndayishimiye ashimangira ko iriya ntambara yishoyemo muri Congo imufitiye inyungu we ku giti cye; ibintu bituma n’abasirikare b’igihugu cye banga kuyirwana aho ababyanze ubu bafungiye muri za gereza zitandukanye mu Burundi bakaba bakorerwa iyicarubuzo ubutitsa.

Soma kandi: Perezida Ndayishimiye akomeje kugurana ubuzima bw’Abarundi inyungu ze bwite afite muri Congo

Hari amagana y’abasirikare uyu Ndayishimiye yagize abacakara n’abacanshuro muri Congo, bafashwe matekwa n’umutwe w’abarwanyi wa M23 abo basirikare bakaba bakomeje gutakambira umuhisi n’umugenzi aho bifuza ko bacyurwa mu gihugu cyabo mu gihe ariko Ndayishimiye we yamaze kubihakana.

Ku rundi ruhande, u Burundi bumaze imyaka irenga 20 mu bukene bukabije bwashowemo na CNDD FDD Ndayishimiye abereye umuyobozi, by’umwihariko iki gihugu ubu ni cyo cya mbere gikennye ku Isi yose.

Umubare munini w’Abarundi wicira isazi mu jisho bitewe no kubura ibyangombwa by’ibanze nk’ingaruka z’ubutegetsi bubi bwa Ndayishimiye wikubira ubutunzi bwose bw’igihugu maze akayobya uburari abeshya ko igihugu cye gikize kandi mu by’ukuri yarakiroshye mu manga y’ubukene.

Soma: Irondabwoko, inzara iri mu misokoro, ubukene bunuma… – ishusho y’ubutegetsi bwa Gen Neva

Nta gushidikanya ko Abarundi bari mu bantu ba mbere bafite agahinda gakabije; ibintu umuntu yemeza ahereye ku byagaragajwe haruguru, ni mu gihe n’Abarundi ubwabo badasiba gushimangira ko bari ku ngoyi y’ubukene n’ububabare kubera ubutegetsi bw’igitugu bwa Ndayishimiye.

Umunyagitugu Ndayishimiye asinda umuvinyo aba yakuye mu mafaranga y’Abarundi yagize abacakara maze agatangira kuririmba u Rwanda, gusa igihe kirageze ngo ashyire umupira hasi ahubwo yigire ku Rwanda isomo ry’imiyoborere no kubaka igihugu mu buryo burambye.

Biraro Ernest

Exit mobile version