Site icon MY250TV

Ubutegetsi bwa Ndayishimiye bugeze aho buhimba “jenoside” y’igicupuri mu kuyobya uburari ku yo bukora muri Congo

Mu cyumweru gishize umudipolomate uhagarariye u Burundi mu Muryango w’Abibumbye yumvikanye asaba ko ubwicanyi bwabaye mu Burundi mu 1972  bwahabwa inyito ya “jenoside yakorewe abahutu”.

Aya magambo ya Maniratanga Zéphyrin yazamuye amarangamutima y’abantu haba mu Burundi ndetse no hanze yabwo bibaza niba uyu mudipolomati atazi ibigenderwaho ngo ubwicanyi  bwite jenoside.

Abanntu kandi bibajije impamvu iyi ngingo izamuwe mu gihe isura y’ u Burundi imaze guhindana ku Isi yose kubera kwijandika mu bikorwa by’ivangura rishingiye ku bwoko by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo.

Nk’urugero, kugeza magingo aya abasirikare ibihumbi n’imbonerakure bahugiye mu bikorwa byo kwica Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse n’Abanyamulenge, umugambi uhuriweho na Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi.

Ubwo bwicanyi bukorwa abicwa bahuzwa n’umutwe w’Abanye-Congo wa M23, bukaba bukorwa hagambiriwe ko niburangizwa Ndayishimiye na Tshisekedi bazakomereza mu Rwanda.

Tariki 13 Kanama 2004, impunzi z’Abanyamulenge zari zarahungiye i  Gatumba, mu Burundi, zagabweho igitero n’inyeshyamba za FNL zifatanyije na CNDD.

Icyo gitero cyahitanye abarenga 150 ndeste abandi babarirwa mu magana barakomereka bikomeye, Ubwo bwicanyi bwakozwe igisirikare cy’u Burundi kirebera dore ko cyari gifite ibirindiro hafi y’inkambi.

Raporo zitandukanye kuri ubwo bwicanyi zarakozwe kugira ngo abagize uruhare muri bwo bahanwe ndetse n’imiryango yabo ihabwe ubutabera, gusa  bikomeje kugorana kuko raporo zose zigaragaza ko Leta iyobowe na CNDD-FDD ikomeje kwitambika icyo gikorwa.

Soma kandi: ‘Parmehutu’ i Burundi: Gen Neva arakataje mu kwimakaza ivanguramoko, Jenoside yakorewe Abatutsi nta somo yamusigiye!

Ku rundi ruhande, ni kenshi u Rwanda rwasabye ko u Burundi burushyikiriza Abarundi bihishe muri icyo gihugu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera nyamara Ndayishimiye akomeje kuvunira ibiti mu matwi.

Nk’uko u Rwanda rutahemye kubitangaza, bamwe muri bo bari no mu nzego z’ubuyobozi muri iki gihugu.

Ibyo byose bishimangira ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwahereye kera bufite umugambi wa jenoside, bukaba rero bukwiye guhagarika kuyobya uburari.

Biraro Ernest

Exit mobile version