Kuri uyu wa gatatu ku itariki ya 13 Kanama 2025, imyaka 21 irashije ubutegetsi bwa Congo bufatanyije n’ubw’u Burundi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakoze ubwicanyi bwibasiye Abanyamulenge bari barahungiye i Gatumba mu Burundi, bicamo abagera ku 166.
Ubu bwicanyi kuva bwaba ababigizemo uruhare ntibigeze baburyozwa, nyamara ubutegetsi bwa Tshisekedi bita Sematama utegeka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ubwa Ndayishimiye Sendagara w’u Burundi bwo bukomeje uwo mugambi mubisha wo gutsemba Abanyamulenge n’Abatutsi mu karere.
Ndayishimiye ahora agaragaza ko afite umugambi wo gutsemba abo mu bwoko bw’Abatutsi, ibi yabyeruye ubwo yoherezaga igisirikare cye kwifatanya na FDLR ndetse n’igisirikare cya Congo mu ntambara igamije gutsemba Abatutsi mu burasirazuba bwa Congo.
Urugero ni nk’ahitwa Nturo hari hatuwe cyane n’Abatutsi barabishe banabatwikira inzu nyinshi ku manywa y’ihangu.
Muri uwo mugambi Tshisekedi ahuriyeho na Ndayishimiye, umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeza guhabwa inkunga kugira ngo ukomeze uwo mugambi wo gukora jenoside yibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi, ni muri urwo rwego mu bihe bitandukanye yagiye yica abanye-Congo b’Abatutsi n’Abanyamulenge ifatanyije n’indi mitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Soma kandi: Uvira: Twirwaneho iratabaza amahanga ku itegurwa rya jenoside rya Neva na Tshisekedi
Uko biri kose kuba hari kwibukwa ubu bwicanyi bumaze imyaka 21 ariko ababugizemo uruhare bakaba batarunamura icumu, ni ikimenyetso gishimangira ko Ndayishimiye na Tshisekedi ari abanzi b’amahoro bahora iteka bifuza kudurumbanya amahoro mu karere.
Ndayambaje Marc

